in

FA y’u Bwongereza yahannye Arsenal na Manchester City

Ikosa umuzamu wa Manchester City yakoreye Eddie Nketiah

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza ( FA) ryaciye amande Manchester City na Arsenal zizira amakosa abakinnyi bayo bakoze mu mukino wazihuje muri Gashyantare rwagati.

Kuwa gatatu cyashize hari ku itariki 15 Gashyantare nibwo ikipe ya Arsenal yahuraga na Manchester City mu mukino w’ikirarane wa Premier League utari warakiniwe igihe.

Ikosa umuzamu wa Manchester City yakoreye Eddie Nketiah

Manchester City yatsinze Arsenal ibitego bitatu kuri kimwe ibitego bya Manchester City byatsinzwe na Kevin Debruyne, Jack Grealish na Haaland mu gihe Arsenal yo yatsindiwe na Bukayo Saka.

Muri uwo mukino watumye Arsenal itakaza umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona nubwo yaje kuwusubiraho. Niho abakinnyi ba Arsenal na Manchester City bagiye basagarira umusufuzi Antony Taylor kubera kutishimira imyanzuro ye.

Abakinnyi ba Manchester City ubwo begeraga umusifuzi Antony Taylor

Nyuma y’umo mukino akanama gashinzwe imyitwarire muri FA karicaye gasesengura raporo ya Antony Taylor, maze kanzura ko Manchester City yaciwe amande angana n’ibihumbi 75 by’amayero kubera ibikorwa abakinnyi bayo bakoze ku munota wa 42 na 64 bazenguruka umusifuzi.
Kwegera umusifuzi nibyo byatumye Arsenal icibwa amande

Ikipe ya Arsenal yo yaciwe amande angana n’amapawundi ibihumbi 65 kubera kunanirwa kugenzura abakinnyi babo bigatuma basagarira umusifuzi ku munota wa 56′, hiyongeraho andi ibihumbi 20 yo ku mukino batsinzemo Oxford United muri FA Cup tariki 09 Mutarama 20.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto ya Yolo The Queen igaragaza ubwambure bwe yemereye Harmonize wenyi kuyitangaho igitekerezo

2023 yo iraza gusiga byinshi: Abasore bamurika imideli bagaragaye bambaye imyambaro yateye benshi isesemi(Videwo)