in ,

Exlusive: Ikipe umufaransa Antoine Griezman azerekezamo yamenyekanye

Rutahizamu w’umufaransa w’ikipe y’ubufaransa na Atletico Madrid nyuma yuko muri iyi mpeshyi yanze kuva mu ikipe ya ashimangira ko atayivamo kandi itemerewe kugura abakinnyi, kurubu uyu mugabo nyuma yo kwitekerezaho no kureba icyo ashaka yahamirije inshuti ze ko mu mpeshyi itaha agomba guhindura ikipe kugirango azajye ahamwemerera kwegukana ibikombe byo ku mugabane w’iburayi no kuba yahatanira igihembo cya Ballon d’Or.

Amakuru ikinyamakuru L’equipe cyatohoje mu nshuti za Antoine Griezman aremeza ko mu mpeshyi itaha ntagihindutse agomba kwerekeza mu ikipe ya Manchester United dore ko mu biganiro yagiranye n’umutoza Jose Mourinho yamubwiye ko ubu bitashoboka ko ajyayo kubera ibibazo ikipe ya Atletico Madrid irimo byo kutemererwa kugura abakinnyi, ariko ikindi gihe cyose ashobora kuyijyamo mu gihe umutoza Jose Mourinho yaba amushaka. Gusa si Manchester United imushaka kuko na Real Madrid ishaka kuzamusimbuza Gareth Bale ushobora kuzayivamo mu mpeshyi itaha nkuko ikinyamakuru El Mundo Deportivo kibitangaza. Gusa umutima w’uyu mufaransa ukaba uri mu majyepfo y’ubwongereza mu ikipe ya Manchester United.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru Ishyushye-Umwe mu bakinnyi b’ibihe byose ba Real Madrid yageze mu buroko kubera ibibazo by’ubukene bukabije

Kid Gaju afatanyije na The Ben bongeye kugeza umuziki nyarwanda ku rundi rwego (inkuru irambuye)