in

Exclusive: Umukinnyi ukomeye wa APR FC yasabye ko bamurekura agashakira ahandi

Nizeyimana Djuma uheruka kongera amasezerano mu ikipe ya APR FC muri Nyakanga 2021, arifuza gutandukana n’iyi kipe akajya aho akina.

Amakuru yamenyekanye ni uko uyu mukinnyi yamaze kwandikira APR FC ayisaba kuba yamurekura muri uku kwezi kwa Mutarama 2022 ubwo isoko ry’igura rizaba rifunguye akajya aho abona umwanya wo gukina cyangwa se batashaka kumugurisha bakaba bamutiza kuko muri APR FC abona kubona umwanya wo gukina bigoranye.

Yageze muri APR FC muri 2019 ayisinyira imyaka 2, mu myaka ibiri yagiye agirirwa icyizere cyo gukina n’ubwo atahawe umwanya uhagije, kuva yakongera amasezerano y’imyaka 2 muri Nyakanga 2021 ntabwo yigeze abona umwanya wo gukina uhagije ari nayo mpamvu yifuza ko iyi kipe yamurekura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Uwurukundo Emmanuel
2 years ago

Ariko wamugani abaye atabona umwanya wogukina yazamenyekanate ngwazagire nindi ntambwe azatera mumwugawe yanamugara imitsi ikajya imurya 0788445534

Andi mafoto agaragaza ubwiza bw’inzu Kate Bashabe yujuje mu mujyi wa Kigali

Mu Rwanda: Abantu batunguwe no kubona icupa rya Miitzing ripfundikije umufuniko wa Amstel, baribaza inzoga iri mu icupa iyariyo