Umukinnyi Neymar Jr wahoze akinira ikipe ya Fc Barcelona we na mugenzi we w’umunya Brasil Dani Alves kurubu aba bombi bakinira ikipe ya PSG kuri uyu wambere nibwo bagiriye uruzinduko mu ikipe bahozemo ya Fc Barcelona aho bari bagiye gusuhuza bagenzi babo bahoranye, gusa aba bagabo bakaba bashyize mu mazi abira Messi, Suarez, Rakitic na Pique.
Nyuma yuko Neymar afatiwe ibihano n’ubuyobozi bw’ikipe ya Fc Barcelona byo kwishyura Miliyoni 8 z’amayero kuko yasheshe amasezerano n’ikipe ya Fc Barcelona, uyu musore yavuye muri iyi kipe ashwanye n’ubuyobozi, gusa icyakomeje kubabaza ubuyobozi bwa Fc Barcelona nuko uyu musore asubira gusuhuza bagenzi be na Dani Alves bamugaragarije urugwiro rudasanzwe ndetse bamwe babigaragariza ku mbuga nkoranyambaga zabo nkuko twabibagejejeho mu nkuru yacu iheruka Dore igikorwa kigayitse Lionel Messi yakoze atazigera ababarirwa n’abafana ba Fc Barcelona, ubuyobozi bw’ikipe ya Fc Barcelona bwagaragarije abakinnyi babwo barimo Messi, Suarez, Pique na Rakitic ko butashimishijwe n’urugwiro bagaragarije Neymar ubwo yagarukaga mu ikipe ye. Amakuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Espagne cader ser aravuga ko abayobozi b’ikipe ya Fc Barcelona bashaka guhana abakinnyi bagaragarije urugwiro rudasanzwe Neymar ndetse ko bifuza kuba babahagarika imikino imwe nimwe kugirango bamenye uburemere bw’ikosa bakoze.