Ibirori bya Afrimma Awards bihemba abahanzi nyafurika harebwe ibyiciro byose, haba abakorera umuziki kuri uyu Mugabane ndetse no hanze yawo, muri uyu mwaka byabereye ahitwa House of Blue Dallas i Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki 8 Ukwakira 2017.
Umuhanzikazi Butera Knowless yari ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi wahize abandi mu bagore muri Afurika y’Iburasirazuba, gusa amahirwe ntiyamusekeye kuko byarangiye umunya Kenya Victoria Kimani ariwe utwaye igihembo, mu gihe Sherrie Silver yari ahatanye mu cyiciro cy’umubyinnyi mwiza ku Mugabane wa Afurika gusa akaza gutwarwa igihembo n’itsinda rya Triplets Ghetto Kids ryo muri Uganda.
Ibi birori byitabiriwe n’abahanzi bakomeye muri Africa barimo nka Davido, Tiwa Savage, Diamond, Fally Ipupa, Victoria Kimani, Falz, C4 Pedro n’abandi benshi.