Uruganda Apple Incorporation (Apple Inc.) rukorera mu mujyi wa Cupertino muri leta ya California ho muri leta zunze ubumwe za Amerika mu masaha make ashize rumaze gushyira ku isoko isaha ifite ubushobozi bwo gukora nka telephone igendanwa ikaba ifite n’agashya kadasanzwe ko kuba izajya ifasha abazajya bayikoresha bose gupima umuvuduko w’amaraso wabo.
Nkuko umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Apple Inc. ariwe Jeff Williams yabitangaje, iyi saha nshya ifite ubushobozi budasanzwe aho yavuze ko ishobora gukoreshwa mu gihe umuntu adashaka kujyana iPhone ye yayisize nko mu rugo cyangwa ahandi aribyo byitwa, yavuze kandi ko yo ubwayo ishobora gukoreshwa nka telephone kuko yakoranye ikoranabuhanga rya iOS4 ariyo operating system nshya iyifasha kuba yakoreshwa nka telephone igendanwa.
Abajijwe agashya iyi saha ifite kadasanzwe, Jeff yavuze ko iyi saha izajya ipima umuvuduko w’amaraso ndetse igafasha abayikoresha bose kumenya uko umutima wabo uhagaze (heart beat rate regulation). Yongeyeho kandi ko iyi saha ifite n’ubushobozi bwo kuzajya ifasha abantu bari mu myitozo ngororamubiri (gym) kuba bamenya uko umubiri wabo uhagaze nkuko byari byifujwe na bamwe.