in

Etincelle FC yabonye umuterankunga mushya

Ikipe ya Etincelle FC yo mu karere ka Rubavu, izwiho kuba imwe mu makipe amaze igihe kinini abayeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda, yatangiye gahunda idasanzwe yo kumenyekanisha amakayi yanditseho amafoto y’abakinnyi bayo. Iyi gahunda yashyizwe mu bikorwa ku bufatanye na kompanyi yitwa Oliverson Global, ikora ibikoresho by’ishuri.

Perezida wa Etincelle FC, Bwana Singirankabo, yavuze byinshi kuri iyi gahunda, yemeza ko ari igitekerezo cyatekerejweho mu buryo bwimbitse kandi kigamije guteza imbere ikipe n’abakinnyi bayo. Mu magambo ye, yagize ati:

“Amakayi ni poroje Etincelle ifitanye n’uruganda rukora amakayi kuko Etincelle ubwayo nta ruganda ifite rukora amakayi. Gusa umufatanyabikorwa wacu igihe cyo kumutangaza ntabwo kiragera, ariko amakayi azajya hanze azaba ariho amafoto y’abakinnyi bacu.”

Yakomeje asobanura ko uburyo bwo gukorana na kompanyi ya Oliverson Global bugizwe n’uko ikipe izajya ibona 30% ku kayi kose kazagurwa. Muri gahunda zabo, bashyize imbere gucuruza aya makayi cyane mu karere ka Rubavu ndetse no mu ntara y’Uburengerazuba, ariko no mu tundi turere, ushobora kuzituma zikakugeraho.

Bwana Singirankabo yakomeje agira ati: “Amakayi ahantu ari kubarizwa ni i Rubavu, mu murenge wa Majengo. Ubu twabanje ku makayi, ariko mu minsi iri imbere tuzakora n’ibindi bikoresho abanyeshuri bakenera nka amakaramu n’impapuro. Ibi ni intangiriro gusa, tuzakomeza kongera ibindi bikoresho mu gihe kizaza.”

Ku rundi ruhande,  Umuhire Eric uhagarariye kompanyi ya Oliverson Global, yagaragaje ko iyi mikoranire ari uburyo bwiza bwo kumenyekanisha ibikorwa byabo, anasaba abandi bashoramari gukorana n’amakipe y’umupira w’amaguru.

Mu magambo ye, yagize ati: “Turi kompanyi ya Oliverson Global, dukunda umupira w’amaguru kandi tuzi ko ari ahantu heza ho kumenyekanisha ibikorwa. Twahisemo gukorana na Etincelle FC kuko ari ikipe ifite abakunzi benshi kandi imaze igihe kinini ibayeho. Iki gikorwa cy’amakayi ni intangiriro, ariko twifuza gukorana n’andi makipe menshi ahagarariye uturere.”

Eric yakomeje ashimangira ko amakayi atangiye kugurishwa kuva ku wa mbere w’iki cyumweru, kandi ubwitabire buri hejuru, anavuga ko bafite gahunda yo guha abakiriya bataragera i Rubavu uburyo bwo kubona amakayi yabo binyuze mu gutumiza kuri telefoni.

Yasoje asaba ba rwiyemezamirimo gushora imari mu mupira w’amaguru, agaragaza urugero rwa Skol muri Rayon Sports nk’icyitegererezo cy’uburyo ubucuruzi n’umupira w’amaguru bishobora gufatanya neza. Yavuze kandi ko abashoramari bakwiye kugana umupira bafite imishinga y’igihe kirekire aho kureba inyungu yihuse mu gihe gito.

Iyi mikoranire hagati ya Etincelle FC na Oliverson Global, ni urugero rwiza rw’ubufatanye hagati y’imikino n’ubucuruzi, bikaba bifite intego yo guteza imbere ikipe ndetse no kumenyekanisha ibikorwa by’umufatanyabikorwa. Kuri ubu, aya makayi aboneka i Rubavu mu murenge wa Majengo, kandi hari icyizere ko ibikorwa nk’ibi bizafasha iyi kipe kugera ku rwego rwo hejuru mu buryo bw’imari n’imiyoborere.

Amafoto Yuko amakayi ameze

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

KNC yasubije FERWAFA ku cyemezo kidashimishije

Sobanukirwa byimbitse uburyo champion’s league 2024-2025 izakinwa