Umushyushya rugamba Anita Pendo ukunzwe cyane hano mu Rwanda uzwiho ku ryoshya ibirori ayoboye ku rwego rwo hejuru burya ngo agatama akagendera kure bitewe n’impamvu ikomeye cyane y’uko Papa we umubyara bamurogewe mu nzoga.
Anita Pendo benshi bacyeka ko asoma ku gasembuye burya ntago ariko biri kuko Anita Pendo yazinutswe agasembuye kera cyane ubwo yari afite imyaka 16 gusa y’amavuko nibwo yafashe icyemezo cyo kugendera kure inzoga.
Yagize ati: ” Papa wange bamurogeye mu nzoga arapfa mbireba n’amaso yange ubwo yazaga ku nsura kwa Sogokuru yavuye mu rugo saa kumi n’imwe agaruka saa moya ahita apfa arogewe mu nzoga kuva icyo gihe ntarahiye ko ntazigera inywa inzoga kandi byarankundiye”.
Ubwo Anita Pendo yaganiraga na Japhet ndetse na Rigaju yababwiye ko Papa byasabye amasaha abiri gusa kugira ngo abe yitabye Imana kuko yavuye iwabo 17h agaruka saa moya ahita apfa.
Anita Pendo yemeza neza adashidikanya ko kuva icyo gihe Papa we bamurogera mu nzoga yahise arahari ko atazigera asoma ku nzoga kandi yarabishoboye rero benshi mwakekaga ko Anita Pendo asoma agasembuye nizere ko mu menye ko mwibeshyaga cyane.