Ese warubizi? Inyama y’ingurube benshi bita ‘akabenzi’ ikomeje gutitiza isi kubera agahigo yesheje.
Raporo yo muri 2021 y’Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi, UN-FAO, igaragaza ko inyama z’ingurube ari zo ziribwa n’abantu benshi ku Isi ugereranyije n’izindi.
Izi nyama zesheje agahigo ko kuribwa cyane ziribwa ku kigero cya 36%, zigakurikirwa n’iz’inkoko ku kigero cya 33%, iz’inka zikaribwa ku kigero cya 24%, mu gihe iz’ihene n’intama ziribwa ku kigero cya 5%.
Biteganyijwe ku mu 2030 abatuye u Bushinwa bazaba barya inyama z’ingurube ku kigero cya 70% ukurikije izindi nyama.
Iyi raporo igaragaza ko mu gihe cy’imyaka icumi iri imbere guhera ikozwe muri 2021, ikigero inyama z’ingurube ziribwa kiziyongera ku buryo muri iyo myaka kugeza mu 2030 hazaribwa nibura Megatoni 127 z’inyama z’ingurube, zizaba zihariye 33% by’ubwoko bw’inyama zose zizaribwa.