Ese wari uziko hari igihugu kitagira ikipe y’igihugu! Menya igihugu kimwe rukumbi kitagira ikipe y’igihugu.
Umupira w’amaguru ni kimwe mu bintu bituma abantu basabana ndetse ibihugu byubaka ubucuti hagati yabyo binyuze mu makipe y’ibihugu, gusa biratangaje aho isi igeze aha kuba hari igihugu kitagira ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru.
Igihugu kimwe rukumbi kitagira ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ni ibirwa bya Marshall, iki gihugu giherere muri Oceania.
Ugendeye ku mabarura yagiye aba, iki gihugu gituwe n’abaturage barenze ibihumbi 42 p. Gusa kuri ubu Ubuyobozi bw’iki gihugu buvuga ko bugiye gushaka uko iyi kipe yabaho.
Barateganya ko ikipe yabo y’igihugu izaba yitwa ‘Bitar’, uyu mwambaro niwo bateganya ko izajya yambara.