in

Ese wamenya gute ko umuntu agukunda byanyabyo?; Sobanukirwa ibiranga umuntu ugukunda uruzira uburyarya

Abantu benshi bakunze kubeshywa mu rukundo ndetse ugasanga rimwe na rimwe byatewe nibyo na kwita kwihoma gusa hari ibintu burya bishobora kukwereka ko umuntu agukunda byanyabyo.

Dore bimwe mu bintu by’ingenzi bishobora ku kwereka ko umukunzi wawe agukunda urukundo ruzira uburyarya;

1. Umuntu ugukunda byanyabyo ntagira isoni zo ku kwerekana;

Umuntu wakwihebeye ahora yumva bagenzi be bagomba ku kumenya kandi koko nibyo kuko nibyiza ko umukunzi wawe akwereka inshuti ze zikakumenya kandi nawe ukazimenya.

2. Agomba ku gusohokana;

N’ubwo benshi bakunze kuvuga ko ari bintu by’abasirimu ariko burya ntabwo ari byo kuko buri muntu wese ufite umuntu yihebeye agambo gufata umwanya agetemberana nawe kabone niyo yaba adafite amafaranga ahambaye.

Gusohakana umukunzi ni ngombwa cyane kuko bituma mubona umwanya mwiza wo kuganira kandi mwisanzuye kandi byongera urukundo mu bakundana.

3. Akuratira abandi;

Umuntu ugukunda byanyabyo ntahwema ku kuratira abandi kuko abayumva atewe ishema nawe kandi usanga inshuti ze zose zikuzi ndetse zizi neza ko mukundana.

4. Akwereka ababyeyi;

Burya ikintu kizakubwira ko umuntu agukunda urukundo rutavangiye kandi afite gahunda yo kurushinga n’uko azakwereka ababyeyi.

Umusore cyangwa inkumi bafashe gahunda yo kwereka umukunzi wayo ababyeyi ab’afite gahunda ihamye kandi n’ikimenyetso kiza cyakweraka ko urukundo rwanyu rutavangiye.

5. Ntashobora ku kuburira umwanya;

Umuntu ugukunda byanyabyo mu buzima burya ntashobora ku kuburira umwanya habe na gato kuko ahora agutekereza rero niba umukunzi wawe akuburira umwanya ntabwo aba agukunda byanyabyo kuko umwanya wo guha umukunzi ntabwo ushobora kubura.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ese ushaka ko urukundo rwanyu ruramba?: Menya ibintu bitanu by’ingenzi wagenderaho uhitamo umukunzi muzarambana

Ntabwo bikitwa ‘inyama z’abakene’! Impamvu ukwiye kurya ibishyimbo buri munsi nubwo bisigaye bibona umugabo bigasiba undi