in ,

Ese ushaka ko urukundo rwanyu ruramba?: Menya ibintu bitanu by’ingenzi wagenderaho uhitamo umukunzi muzarambana

Urukundo ni kimwe mu bintu bikomeye cyane mu buzima bwa buri muntu wese kuko urukundo rufatiye runini ubuzima bw’umuntu.

Dore ibintu bitanu wagenderaho uhitamo uwo muzabana kandi mu karambana;

1. Umuntu muhuje idini:

Ni byiza cyane kurushinga n’umuntu muhuje idini kuko umubano wanyu uba ntamakemwa kandi biroroha cyane gukemura ibibazo by’umuryango wanyu mwifashishije abakuru b’idindi ryanyu kubera ko aba ari bamwe.

2. Gukunda umuntu n’umutima wawe wose ntacyo umukurikiyeho:

Ni byiza cyane gukunda umuntu ntakintu umukurikiyeho urugero; ubutunzi, amafaranga, imiryango ikomeye akomokamo ndetse n’ibindi nkabyo kuko ibi byose birashira, ariko iyo wamukunze utabigendeyeho ntakabuza urukundo rwanyu ruba rwubatse ahakomeye.

3. Kwirinda kumva amagambo yabashaka kubatanya:

Amubwire ni kimwe mu bintu bikunze gusenya ingo nyinshi biturutse ku bantu bamwe na bamwe baba batifuriza ibyiza umuryango wanyu gusa iyo ubashije kubyirinda uba utsinze igitego cy’umutwe.

4. Gukundana n’umuntu uzi neza imico ye:

Imico y’umuntu ni kimwe mu bintu bigoranye cyane kuba wabasha kumenya gusa nanone iyo uteretanye n’umuntu igihe ugeraho ukamenya imwe mu mico ye ushobora kwihanganira niyo udashobora kwihanganira kugira umenye uburyo uzamutwara.

5. Gushaka umuntu muhuza urugwiro mbese wisanzuraho;

Nibyo cyane kandi ni ngombwa gushaka umuntu udatinya kuko iyo ufite umukunzi utinya ntabwo ubaho wishimye nk’uko byagakwiye ariko iyo ubasha kumwisanzuraho nawe bikaba utyo ntakabuza uhora mu munyenga w’urukundo.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibiganiro(Topics)7 waganira n’umukunzi wawe cyangwa undi muntu ukunda

Ese wamenya gute ko umuntu agukunda byanyabyo?; Sobanukirwa ibiranga umuntu ugukunda uruzira uburyarya