in

Ese Ibyo kwishimira ku Amavubi biraruta ibyo kunenga?

Nigeria yatsinze u Rwanda ibitego 2-0 bya Victor Osimhen mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada na Mexique muri 2026, ni umukino wabaye ku wa gatanu tariki 21 Werurwe 2025 kuri Sitade Amahoro i Remera.

‎Umukino watanjyiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yari yakiriye ikipe y’igihugu ya Nigeria ‘Super Egles (Kagoma)’.

N’ubwo Amavubi yari mu rugo ariko ntabwo yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino bitewe n’uko Nigeria ifite abakinnyi beza kandi bakomeye ku rwego rw’isi ugereranyije n’abakinnyi b’abanyarwanda.

Muri aba bakinnyi ba Nigeria harimo nka Victor Osimhen wanayitsindiye ibitego bibiri muri uyu mukino, asanzwe akinira Galatasaray nk’intizanyo ya Napoli, Ademola Lookman ukinira Atalanta ndetse akaba ariwe ufite igihembo giheruka cy’umukinnyi mwiza w’umwaka w’umunyafurika gitangwa na CAF, Ola Aina ukinira Nottingham Forest, Samuel Chukwueze ukinira AC Milan, Simon Moses ukinira Nantes, Alex Iwobi na Calvin Bassey bakinira Fulham n’abandi.

Icyo aya makipe yombi yarahuriyeho, ni uko uyu wari umukino wa mbere ku batoza bombi b’aya makipe aribo Adel Amourache w’Amavubi na Eric Chelle wa Nigeria.

‎Nigeria yari ifite amanota 3 yonyine mu gihe Amavubi yari afite amanota 7, ibi byashyiraga ikipe y’Ibihugu y’u Rwanda mu mwanya mwiza wo gukomeza kubona amahirwe yo kubona itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi kurusha Nigeria n’ubwo urugendo rukiri rurerure.

‎Umukino watangiye ikipe ya Nigeria ishaka gukina umukino utanga umusaruro kandi mu buryo bwihuse butarimo gutindana umupira ahubwo bagakina ku buryo ugera mu gace k’ibitero bivamo ibitego “Attacking place”. Ibi byaje no kubyara umusaruro kuko Nigeria yatangiye kubona imipira y’imiterekana myinshi imbere  y’igice cy’ingenzi cyugarira Izamu ry’Amavubi “The main defensive area protecting the goal” byateraga igitutu ubwugarizi bw’Amavubi.

Iyi mipira y’imiterekano ni nayo yaje kuvamo igitego cya mbere cya Nigeria ku munota wa 11 kuri kufura nziza yaritewe na Ademola Lookman, Mutsinzi Ange agerageje kuyikuzaho umutwe biranga maze umupira usanga Victor Osimhen ahagaze wenyine umupira awushyira mu izamu.

‎Igitego cya kabiri nacyo cyaje mu minota y’inyongera y’igice cya mbere nabwo ku makosa ya bamyugariro w’Amavubi, umupira  watewe n’umutwe na Ola Aina ahagana mu kibuga hagati ariko ubwo Manzi Thierry yageragezaga kuwutera yisanga Victor Osimhen yawumutanze niko kumusiga aboneza umupira mu nshundura.

Igice cya mbere cyarangiye Nigeria iyoboye umukino n’ibitego 2-0 ndetse ni nako umukino waje kurangira.

N’ubwo Amavubi yatakaje uyu mukino hari byinshi byo kwishimira bihari ndetse no kugira ibishyirwamo imbaraga:

‎• Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinaga imipira myinshi isubiza inyuma cyane uretse abakinnyi babiri barimo Kapiteni Bizimana Djihad wageragezaga gucenga agana imbere ndetse na Hakim Sahabo. Ese ubundi gukina abakinnyi basubiza inyuma umupira biterwa n’iki? Ugenekereje wabyita “Playing a defensive game” nubwo bitandukanye. ‎Ibi biterwa n’uko abakinnyi baba badafite imbaraga zihagije zo gukina  basatira ikipe bahanganye. Urugero: Nk’ubwo Mugisha Gilbert yinjiraga mu kibuga asimbuye, Amavubi yatangiye gusatira izamu rya Nigeria, afatanyije na Muhire Kevin bageragezaga gushyira imipira mu rubuga rwa Nigeria.

‎• ‎Amavubi amaze iminsi yerekana umukino mwiza kuva ku ngoma y’umutoza Torsten Frank Spittler mu mpera za 2023 kugeza ubu. Ubundi mbere yaho, Amavubi yarangwaga no gukina yugarira cyane ndetse atabasha no guhererekanya umupira, nko mu mukino wabaye tariki 7 Kamena 2022 ubwo Amavubi yakinaga na Senegal, Amavubi yihariye umupira ku kigero cya 26% nu gihe Senegal yawihariye ku kigero cya 74%, Amavubi yahanahanye umupira (Passes) inshuro 186 mu gihe Senegal zari inshuro 511.

Ni mu gihe nko kuri uyu mukino wa Nigeria, Amavubi yihariye umupira ku kigero cya 45% naho Nigeria iwiharira ku kigero cya 55%.

‎• ‎‎U Rwanda rufite ikibazo cy’abakinnyi bakina ku mpande bataka “wingers” ndetse na rutahizamu.

Nyuma yo gutsindwa na Nigeria, ubu u Rwanda ni urwa gatatu mu itsinda C mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi nyuma y’imikino 5 n’amanota 7, nta gitego ruzigamye, Afurika y’Epfo niyo iyoboye iri tsinda n’amanota 10, Benin ni iya kabiri n’amanota 8, mu gihe Nigeria ari iya kane n’amanota 6, Lesotho ni iya gatanu n’amanota 5 naho Zimbabwe ni iya nyuma muri iri tsinda n’amanota 3.

Imikino yo muri iri tsinda irakomeza kuri uyu kabiri tariki 25 Werurwe 2025 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba hakinwa umunsi wa gatandatu; Amavubi arakira Lesotho kuri Sitade Amahoro, Benin irakira Afurika y’Epfo kuri Sitade Félix Houphouët Boigny muri Côte d’Ivoire naho Nigeria yakire Zimbabwe kuri Godswill Akpabio International Stadium

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Video ya Weekend: Mu gahinda kenshi, Legend Nzovu yangiwe kwinjira muri stade Amahoro ngo areba Amavubi na Nigeria – VIDEO

Lesotho yitegura gucakirana n’Amavubi, ishobora guhabwa amanota 3 nyuma yo gutera mpaga