in

Ese bazayajyana no mu kibuga? Messi na bagenzi be bitwaje amapompo y’imyuka aho bagiye gukina na Bolivia

Abakinnyi batwaye Igikombe cy’isi,ba Argentina bitwaje amapompo arimo umwuka wa ogisijeni [Oxygen] kugira ngo bahangane no kubura umwuka wo guhumeka mu gihugu cya Bolivia barakina.

Ikipe ya ’Albiceleste’ irakina na Bolivia mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cyisi urabera kuri Stade Hernando Siles.

Iki kibuga cy’umupira w’amaguru kiri mu mujyi wa La Paz muri Bolivia, birashoboka ko kiratera ibibazo bitandukanye ikipe ya Argentine kuko kiri ku butumburuke bwa metero 3,636.8736 hejuru y’inyanja.

Ubu butumburuke buri hejuru butuma abakinnyi bagorwa no guhumeka neza ariyo mpamvu bitwaje izi pompo z’umwuka mwiza wo guhumeka.

Umukinnyi wa Liverpool, Alexis Mac Allister, yashyize ahagaragara ifoto afashe iyi pompo kugira ngo yinjize ogisijeni ihagije ari mu modoka y’ikipe.

Ikipe ya Argentine ntabwo ariyo yonyine yagiye muri Bolivia yitwaje amapompo ya ogisijeni.

Muri 2017,abakinnyi ba Brazil nabo bagaragaye bakoresha izi pompo kugira ngo barebe ko urugero rwa ogisijeni rwiyongera ubwo bari muri Bolivia.

Gukinira muri stade iri ku butumburuke burebure kuriya hejuru y’inyanja bitera kunanirwa guhumeka,isereri no kurwara umutwe.

Argentina ishobora gukoresha Messi igihe gito kubera iki kibazo.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Batitaye ku nkubi iriyo, Rayon Sports yafashe urugendo rugana muri Libya (AMAFOTO)

Biga mu ntara bose! Kwizera Regis ni we wahize abandi mu gihugu mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza akurikirwa na Cyubahiro Herve