in

Ese Amavubi yaba abonye umutoza mwiza? Robertinho ashaka gutoza ikipe y’igihugu Amavubi, akayahesha itike y’Igikombe cy’Isi

Umutoza w’Umunya-Brésil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho, yatangaje ko yifuza amahirwe yo gutoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, kugira ngo ayiheshe itike y’Igikombe cy’Isi. Ibi yabitangaje nyuma yo gutsinda umukino wa shampiyona ari kumwe na Rayon Sports FC, aho yatsinze Kiyovu Sports FC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona.

Robertinho ni umwe mu batoza b’Abanya-Brésil bafite ubunararibonye n’ibihembo bikomeye mu mupira w’amaguru. Yanyuze mu makipe atandukanye atsinda ibikombe, bikagaragaza ubushobozi bwe. Si ubwa mbere atoje mu Rwanda, kuko mu 2019 yatoje Rayon Sports FC, akayihesha Igikombe cya Shampiyona. Muri uwo mwaka, iyi kipe yari yageze muri ¼ cya CAF Confederation Cup.

Robertinho yavuze ko abakinnyi b’Abanyarwanda bamaze gukura no gutera imbere, kandi ko aramutse abahaye imyitozo ihagije, yazabafasha kugera ku rwego rwo kwitabira Igikombe cy’Isi.

Yagize ati:“Akazi kanjye si ugutoza abakinnyi beza muri Premier League gusa, ahubwo ni ugufasha umupira w’u Rwanda muri rusange. Nabaye hano mu myaka yatambutse, none ubu mbona mufite abakinnyi bakiri bato kandi bafite ejo heza.”

Yakomeje agira ati:“Nizeye ko Ikipe y’Igihugu izankenera. Ndabizi neza ko nzayifasha kubona itike y’Igikombe cy’Isi. Bampe amahirwe amwe gusa, mwirebere.”

Robertinho w’imyaka 64 yatangaje ibi mu gihe FERWAFA iri gushaka umutoza mushya w’Amavubi nyuma yo gutandukana na Torsten Frank Spittler. Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iyoboye Itsinda C mu mikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi 2026, aho izakina na Nigeria na Lesotho muri Werurwe 2025, ikomeje guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’Isi.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Videwo ya weekend! Muri Kigali Pele stadium hagaragaye umwana muto wihebeye Rayon Sports yicaye ku bitugu bya se, yishimiye insinzi ya Murera – VIDEO

Ngabo Roben wari umuvugizi wa Rayon Sports, yerekeje kuri Radio/TV10