Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi imaze kunganya n’igihugu cya Benin isagaranye amahirwe agoranye yo kubona itike yo gukina igikombe cy’Afurika gusa birashoboka.
Amavubi ari ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu mu itsinda L riyobowe na Senegal yamaze kubona itike yo gukina igikombe cy’Afurika dore ko ifite amanota 12 mu mikino 4 imaze gukina ikurikirwa na Mozambique ifite amanota 4 ikaba irusha u Rwanda inota rimwe.
Amavubi kugira ngo abone itike arasabwa gutsinda umukino wa Mozambique akagira amanota 6 mu gihe Mozambique yaguma ku manota 4, Senegal igatsinda Benin ikaguma ku manota 3,Mozambique ikanganya na Benin cyangwa Benin igatsinda Mozambique ikagira amanota 5 maze u Rwanda rukanganya n’ikipe y’igihugu ya Senegal rukagira amanota 7.
N’imibare igoranye ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi gusa irashoboka mu gihe bigenze uko nabigaragaje haruguru.