Ese Abanyarwanda bazamwibukira kuki?: Rutahizamu w’Amavubi Jacques Tuyisenge ari mu nzira yo gusezera ku mupira w’amaguru.
Rutahizamu w’Amavubi Jacques Tuyisenge wakiniye amakipe akomeye cyane mu Rwanda ndetse no muri Afurika akaba yaherukaga gukinira AS Kigali ubu ari mu nzira imuganisha mu gusezera umupira w’amaguru nyuma yaho bimenyekanye ko uyu mugabo uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yamaze kugurayo inzu.
Jacques amaze hafi amezi abiri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bikaba byamaze kumenyekana ko yamaze kugurayo inzu kandi hari andi makuru avuga ko uyu mugabo nta gahunda afite yo kugaruka mu Rwanda ndetse no gukinira amakipe yo mu Rwanda bityo rero akaba ari gushaka ikipe zo hanze abifashijwemo n’abashinzwe kumushakira amakipe.
Biravugwa ko Jacques Tuyisenge mu gihe ibyo kubona ikipe akinira yo hanze y’u Rwanda bikomeje kugorana ashobora gufata icyemezo cyo guhagarika gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga nk’uko InyaRwanda dukesha iyi nkuru yabitangaje.