in

Ese abaherwe bafite umutungo ubarirwa muma miliyari barawukwiye?

Mu gihe isi yose yari ihanganye n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, hagaragaye amagambo menshi avuga ko “twese turi mu bwato bumwe”. Nyamara, iyo ubyitegereje neza, iki “bwato bumwe” nticyari gisangiwe kimwe n’abantu bose: hari abari bicaye mu byicaro bya mbere bya “Titanic”, abandi bari mu byicaro bya gatatu, mu gihe abandi bari mu gice cyo hasi, bari barimo kurwanira kubaho… ndetse nta mapine ahagije yo kubarokora yabonetse.
Mu gihe abaturage b’isi, cyane cyane abakene, bari mu kaga ko kubura akazi, kugwa mu bukene bukabije, ndetse n’abantu barenga miliyoni 265 ku isi bari mu
kaga ko kwicwa n’inzara, bamwe mu baherwe bo mu rwego rwo hejuru bo barimo kwiyongera mu bukire ku buryo budasanzwe.

Ibi bikunze ku garagara cyane
by’umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho raporo y’Ikigo Institute for Policy Studies ivuga ko mu mezi abiri gusa hagati ya Werurwe na Gicurasi
2020, abaherwe bo muri Amerika bongeyeho umutungo ugera kuri miliyari 434 z’amadolari.

Umushoramari Jeff Bezos, washinze Amazon, ni we wungutse cyane muri icyo gihe, aho umutungo we wiyongereye hafi miliyari 35 z’amadolari. Ibi byabaye mu gihe
abakozi basanzwe ba Amazon, bakorera mu bubiko n’amaduka, bakora amasaha maremare ku giciro gito kandi bafite ingorane zo kuba bahura n’icyorezo mu kazi
ka buri munsi.

N’ubwo hari abavuga ko abaherwe nk’aba “bakwiriye” ibyo bafite kuko bagize ibitekerezo byiza byabateje imbere, ikibazo gikomeye ni iki: Ese koko ubuhanga
bw’umuntu umwe bushobora kuruta imyaka miliyoni ebyiri n’igice y’abantu basanzwe? Ahari ushobora kuba utabyumvishe neza umva iki kintu umuryango
w’umunyamerika uhembwa amafaranga 60.000 ku mwaka wasabwa gukora imyaka irenga miliyoni ebyiri kugira ngo ugereranye n’umutungo wa Bezos wa miliyari 147
z’amadolari, kandi bidashoboka kuko umuntu aba akeneye no kubaho. Umukozi usanzwe muri Amazon, uhembwa intica ntikize, byamufata imyaka irenga miliyoni
enye y’ubwizigame bwose ngo agere kuri urwo rwego rw’ubukire.

Kuvuga ko abaherwe b’isi babonye ubukire bwabo kubera impano cyangwa ubuhanga gusa ni ibintu bihabanye n’ukuri. Mu buryo bwinshi, ibi byubakiye ku gucuruza
imbaraga z’abakozi bo hasi, kubagabanyiriza umushahara, kubavunisha cyane, cyangwa gukoresha amayeri ashoboka mu kwica amasako y’abandi.

Ibihugu byinshi byateye imbere bigendera ku buryo bw’imisoro buhendukira abaherwe. Imisoro ku nyungu za ba miliyoneri n’ibigo byabo yagiye igabanyuka mu
buryo butigeze bubaho mu mateka. Mu gihe abakozi basanzwe bishyura imisoro myinshi ku mishahara yabo, abaherwe bo bahita bohereza amafaranga yabo mu birwa
bizwi nka “tax havens” aho ntawuzigera abaka imisoro, aho bayahisha kugira ngo batishyura imisoro. Ikigo cy’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyemeza ko
ibi bituma buri mwaka ibihugu bitakaza miliyari 600 z’amadolari mu misoro itaragarujwe, bigatuma habaho icyuho kinini hagati y’abakire n’abakene.

Iyo habaye ibihe bikomeye, nk’uko byabaye mu icuraburindi ry’ubukungu rya 2008-2009 ndetse n’icyorezo cya COVID-19, leta nyinshi zitanga imfashanyo
y’ubutabazi. Ariko mu by’ukuri, abaherwe n’ibigo bikomeye nibo babona inyungu nyinshi kurusha abakene, ari bo baba bakeneye ubwo bufasha kurusha abandi.
Ibi bigaragaza ko ubukungu bw’ubu butagira ubutabera ku rwego rw’imibanire y’abantu.

Hari bamwe mu baherwe bagerageje kugaragaza ko ubukire bwinshi budahesha umuntu amahoro cyangwa umutekano, kandi ko bugomba gusangirwa n’abandi. Warren
Buffett na Bill Gates biyemeje gutanga igice kinini cy’umutungo wabo biciye muri gahunda ya Giving Pledge. Ariko, n’ubwo hari abemera ibi, umutungo wabo
ukomeza kwiyongera kurusha uko batanga.

Gusa, gufasha abantu biciye mu gukora ibikorwa by’urukundo ntibisimbura uburyo bw’imisoro irimo uburinganire n’ubutabera. Umuntu umwe ntashobora gufata
umwanzuro ku bijyanye n’icyo sosiyete ikeneye nk’aho ari we ubifitiye ububasha bwose. Byongeye kandi, gukusanya ubukire bwinshi bituma abaherwe babasha
kwivanga mu miyoborere ya politiki, bigatuma ishingiro rya demokarasi rishingira ku ijwi rimwe ry’umuturage.

Khaled Diab asanga hakenewe impinduka zikomeye mu mitegekere y’ubukungu ku isi. Gukomeza kugendera ku rwego rw’isi ruyoborwa n’abaherwe bake bafite ubukire
butagereranywa ni intandaro yo gusenyuka k’imiyoborere myiza, kurushaho kuzamura ubusumbane, no guhembera inzangano.

Ibisubizo biri mu gushyiraho imisoro
ihamye kandi idakingira ikibaba umutungo n’inyungu z’abaherwe,kubazwa inkomoko yumutungo, ndetse n’uburyo bwo gushyiraho urwego ntarengwa rw’umutungo umuntu atagomba kurenza.
Ibi byatuma amafaranga akusanywa akoreshwa mu kubaka ubwisungane mu buzima, gufasha abakozi bo mu nzego z’ibanze, no gushyigikira iterambere ry’ubuzima
bw’abantu bose, aho kuba urwego rwo kurinda inyungu z’abaherwe gusa.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Uburyo bwo kwitekerezaho waba ariwo muti mu kuvura indwara z’ibasira ubwonko?

Impamvu zituma abantu bamwe bahitamo gushinga urugo mu gihe abandi basanga bitaringombwa ndetse uyu mubare ukaba ukoza kwiyongera

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO