in

Erik Ten Hag utoza Manchester United yatangaje impamvu y’umusangiro we na Sir Alex Ferguson umugoroba wose

Ten Hag waganiraga na Sir Alex Ferguson

Erik Ten Hag umuhorandi utoza Manchester United yatangaje impamvu y’umusangiro we na Sir Alex Ferguson watoje iyi kipe.

Ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu matsinda abafana ba Manchester United bahuriyemo bagiye baherekanya ifoto yagaragaragaho Erik Ten Hag aganira na Sir Alex Ferguson ahantu hasa nko muri resitora.

Umuhorandi Erik Ten Hag ukomeje gufasha ikipe ya Manchester United

Umuhorandi Erik Ten Hag utoza iyo kipe , mu kiganiro n’itangamakuru ku munsi w’ejo gitegura umukino iyo kipe ifitanye na FC Barcelona mu mukino wo kwishyura wa 1/16 muri Europa League. Ten Hag muri icyo kiganiro n’itangamakuru yabajijwe icyihishe inyuma y’ikiganiro uyu mugabo yagiranye na Sir Alex Ferguson ufatwa nk’umutoza wa mbere ku isi.
Ten Hag waganiraga na Sir Alex Ferguson

Ten Hag mu magambo ye yasubije ko byari ibintu by’agaciro kuganira na Sir Alex Ferguson umugoroba wose kuko yarakeneye kuganira nawe ngo amwugure ubunararibonye. Ten Hag yagize ati ” Ni ibyagaciro kugira ubufasha bwe. Buri gihe nishimira kuganira n’abantu bafite ubumenyi bwinshi n’ubunararibonye. Yashakaga kubinsangiza , yashakaga kumfasha. Manchester United ni ikipe ye , yumva imureba. Ryari ijoro ry’akataraboneka , ndashaka irindi joro nawe.”
Abasore ba Manchester United bafite icyumweru kitoroshye

Ten Hag na Manchester United atoza bafite icyumweru kitoroshye kuko nyuma yo gukina na FC Barcelona uyu munsi , ku Cyumweru baracakirana na Newcastle United ku mukino wa nyuma wa Carabao Cup.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Victor Osimhen ukinira Napoli yakoze ibyo abakinnyi benshi ku isi batajya babasha gukora (AMASHUSHO)

Uwo mutima mwiza ugira uzawuhorane: Munyakazi Sadate yasabiwe imigisha itagira uko ingana ny’uma yigikorwa yari amaze gukorera umuntu atazi