in

Erega n’umusazi atinya nyina,Ikirayi kiboze kive mu bindi amagambo akomeye ya Axcel Rugangura avuga kuri Adil Muhamed umutoza wa APR Fc.

Mu kiganiro urubuga rw’imikino rwa Radio Rwanda rwo kuri uyu wa kane kuwa 13 ukwakira 2022 rwakozwe n’abanyamakuru bane,Kwizigira Jean Cloude, Rugangura Axcel,Mugaragu David ndetse na Masinzo Alice umunyamakuru Rugangura Axcel yavuze amagambo akomeye kuri Adil Muhamed umutoza w’ikipe ya APR Fc.

Ubwo umunyamakuru Kwizigira Jean Cloude waruyoboye ikiganiro yabajije Axcel Rugangura kubya Adil Muhamed umutoza w’ikipe ya APR Fc mu magambo akomeye Rugangura ati:<Ikirayi kiboze kive mu bindi niba Adil adashobora kumvikana n’umutoza umwungirije yaramwizaniye ntashobore kumvikana na kapiteni Manishimwe Djabel ntiyumvikane n’abandi bakinnyi batandukanye Adil ntashobotse>. ndetse hano Rugangura yakomeje asobanura impamvu Adil Muhamed mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino wabahuje na Marine Fc ndetse banayitsinda ibitego bibiri kubusa impamvu yavuze kubakinnyi gusa agashimisha ubuyobozi bw’ikipe ya APR Fc.Rugangura yagize ati:<Adil arareba agasanga ntaho yahera bariya ba General kuko ntacyo ubuyobozi bw’ikipe ya APR Fc butamuhaye>. Axcel ati:Erega barya n’umusazi atinya nyina ntaho yahera avuga kuri bariya ba General kuko ubuyobozi bw’ikipe ya APR Fc ntacyo bitamuhaye.ayo ni amagambo y’umunyamakuru Axcel Rugangura.

Adil Muhamed umutoza w’ikipe ya APR Fc kuri ubu ushobora guhagarikwa gutoza APR Fc igihe kingana n’ukwizi bitewe n’imyitwarire mibi akomeje kugaragaza ndetse n’umusaruro mu mucye akomeje guha ikipe ya APR Fc.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yataye umugore we kubera agashya yamukoreye mu gihe cyo gutera akabariro

Lionel Messi yarakaje bikomeye abafana ba FC Barcelona kubera ibyo yakoze imaze gutsindwa