in

EPL: Manchester United yahagamwe n’ikipe idafite umutoza!

Ikipe ya Manchester United yananiwe kwikiranura na Leeds United iherutse kwirukana umutoza wayo mukuru. Manchester United ya yanganyije na Leeds United ibitego bibiri Kuri bibiri, mu mukino wabaye mu ijoro rya keye ukabera Old Trafford ku kibuga cya Manchester United.
Manchester United yaje gukina uyu mukino wa shampiyona iherua kwikura imbere ya Crystal Palace kuri hamana.
Ten Hag utoza Manchester United yari yahisemo kubanza mu kibuga De Gea; Dalot, Varane, Lisandro Martínez, Shaw; Fred, Sabitzer; Garnacho, Bruno Fernandes, Rashford naWeghorst.
United yaburaga abakinnyi bayo nka Casemiro , Antony , Bissaka na Martial icyuho cyabo kikagaragaje rugikubita kuko ku munota wa 1 w’umukino gusa, Leeds United yari yabatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Gnonto , ku makosa yakozwe na Bruno Fernandes watakaje umupira.


United nyuma yo gutsindwa igitego yakomeje ishakisha uburyo ariko bikanga cyane cyane amashoti yarekurwaga na Sabitzer ariko , Meslier umuzamu wa Leeds akayakuramo.

Abakinnyi bari babanjemo ku ruhande rwa Leeds Meslier; Ayling, Koch, Struijk, Wober; Adams, McKennie; Sinisterra, Harrison, Gnonto na Bamford.
Igice cya mbere cyarangiye Leeds ariyo iyoboye n’igitego kimwe ku busa.


Igice cya kabiri n’ubundi Leeds uari yavunikishije abakinnyi babiri mu gice cya mbere, yagarutse ntacyo yikanga kuko ku munota wa 48 yabonye igitego cya kabiri cyitsinzwe na Raphaël Varane.
Manchester United yaje gukora impinduka havamo Wout Weghorts na Garnacho hinjira mu kibuga Facundo na Sancho.
Jordan Sancho yinjiye mu kibuga ahindura umukino kuko ku munota wa 62 byatumye Marcus Rashford atsinda igitego n’umutwe ku mupira yarazamuriwe na Dalot.
Jordan Sancho na Marcus Rashford batabaye United

United yatangiye kwatsa umuriro ishaka igitego cya kabiri, ku munota wa 70 Jordan Sancho aragutsinda nyuma yo kwinjira mu rubuga rw’amahina acenga.
United yakomeje ishaka igitego cya gatatu ariko biranga. Umukino urangira impande zombi zanganyije ibitego bibiri kuri bibiri. United iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 43 ,mu mpera z’icyumweru izongera icakirana na Leeds United.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abasore batakizera urukundo bashyizwe igorora mu ndirimbo nshya y’umuhanzikazi Kellia

Ruhango:Umwana wari waraburiwe irengero yasanzwe mu cyobo cy’imyanda yarapfuye yaratangiye no kwangirika