in

Endrick Yerekanwe nk’Umukinnyi wa Real Madrid

Ikipe ya Real Madrid yatanze ikaze ku mukinnyi ukiri muto ufite impano idasanzwe, Endrick Felipe Moreira de Sousa, uzwi cyane nka Endrick. Uyu mukinnyi, w’imyaka 17, yagaragaye afite igikombe cya Real Madrid, byemeza ko ubu ari umukinnyi wemewe w’iyi kipe y’amateka.

 

Endrick, ukomoka muri Brazil, yerekanye ubuhanga bwe mu mikino ikipe ye yakinagamo ya Palmeiras yagiye ikina, aho yatsinze ibitego byinshi, bigatuma yifuzwa n’amakipe menshi akomeye ku isi. Ariko Real Madrid yabashije kumwegukana, bumvikana amasezerano y’imyaka itanu azatuma akinira iyi kipe kugeza muri 2029.

 

Mu muhango wo kumumurika, Endrick yavuze amagambo yuje ibyishimo, ashimira cyane Real Madrid ku bwo kumwizera no kumuha amahirwe yo gukina mu ikipe y’amateka akomeye. Yagize ati: “Ni inzozi zanjye kuba hano. Real Madrid ni ikipe itagira uko isa, kandi niteguye gukora cyane kugira ngo ntange umusaruro wanjye mu ikipe.”

 

Abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi yose, by’umwihariko abafana ba Real Madrid, bategerezanyije amatsiko kubona Endrick ku kibuga, bamwitezeho byinshi mu bijyanye n’ubuhanga bwe mu gutsinda ibitego no gutanga umusaruro ku ikipe.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Benshi bari bamaze kwigurira amatike! Umunsi w’Igikundiro ntukibereye muri Sitade Amahoro

Ten Hag akomeje guhangana n’Imikoro Iremereye muri Manchester United