in

Emery Bayisenge yasinyiye imwe mu makipe abica bigacika muri Kenya 

Emery Bayisenge ubu ni umukinnyi wa Gor Maria

Myugariro Bayisenge Emery, yamaze kumvikana n’ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya mu gihe cy’umwaka n’igice.

Uyu mukinnyi yaherukaga muri Saif Sporting Club yo muri Bangladesh yagezemo mu 2019, bakaza gutandukana kubera ko iyi kipe yashegeshwe na Covid-19.

Uyu musore wari umaze igihe nta kipe afite, mu isoko ryo muri Mutarama yavuzwe mu makipe menshi yo mu Rwanda ariko risozwa ntayo yerekejemo.

Gor Mahia ni ikipe y’ubukombe muri Kenya kuko niyo ibitse ibikombe byinshi bya shampiyona (19) ndetse n’iby’Igihugu yegukanye inshuro 11.

Bayisenge Emery asanzwe ari umwe muri ba myugariro bakomeye mu Rwanda, aho yakiniye Isonga FC mbere yo kujya muri APR FC yamazemo imyaka itanu kugeza mu 2016.

Emery Bayisenge ubu ni umukinnyi wa Gor Mahia. 

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Urutonde rw’ibihugu 10 bifite abaturage benshi banduye SIDA, reba aho u Rwanda ruhagaze

Umuyobozi w’ikipe yahanishijwe igihano gikakaye kubera kunyara mu kibuga