Elyz EUS yinjiye muri muzika aho aje gufatanya na bagenzi be bamutanze muri muzika ukomeza guteza imbere umuziki nyarwanda. Elyz EUS kugeza ubu yamaze gushyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere yise ‘Ni nde’.
Mu kiganiro kirambuye YEGOB yagiranye na Elyz EUS yatubwiye byinshi bijyanye na gahunda ye ya muzika ndetse anagira icyo atangaza ku ndirimbo ye nshyashya yavuze ko ariyo yafunguye urugendo rwe rwa muzika. Mu magambo ye bwite, Elyz EUS yagize ati: “Nibwo nkitangira muzika; nanjye mfite gahunda yo gufatanya n’abandi bahanzi bagenzi banjye guteza umuziki nyarwanda imbere. Ubu natangiriye kuri iyi ndirimbo yanjye ‘Ni nde’. Nkaba nkomeje gushimishwa cyane nuko iyi ndirimbo yanjye yakiriwe nkaba mpamya neza ko n’izindi ndimo gutegura nazo zizakirwa neza”.
Mu gusoza, Elyz EUS yagize icyo asaba abafana be ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange maze mu magambo ye bwite agira ati: “icyo nasaba abafana banjye ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange ni ugukomeza kunshyigikira bumva iyi ndirimbo yanjye nshyashya ndetse banayisangiza inshuti zabo. Nanjye ngiye gukomeza gukora cyane kandi nizeye ko ibikorwa byanjye bizashimisha abafana banjye ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange”.