in ,

Ejo hazaza ha Lionel Messi hari mu kaga gakomeye aho nta kindi yakora uretse gusaba ubufasha bwo gupfa no gukira Neymar

Mu mikino yo gushaka itike iganisha mu gikombe cy’isi ku mugabane w’amerika y’epfo,ikipe ya Argentine iri mu mazi abira cyane aho yisanze ku mwanya wa 6 ubusanzwe utitabira iki gikombe nyuma yo kunganyiriza iwayo n’ikipe ya Peru.

Lionel Messi n’ingabo ze nta kindi basabwa kitari gutsindira ikipe ya Ecuador iwayo ikizera ko ikipe ya Peru itari butsinde ikipe ya Colombiya kugira ngo iyake umwanya wa 5 wayihesha kunyura mu mikino ya barrage.Ariko kugira bahite bizera kujya mu gikombe cy’Isi nta yindi mikino banyuzemo,birasaba ko ikipe ya Bresil ya Neymar nayo itsinda ikipe ya Chile ya Alexis Sanchez ikabura umwanya wa 4 uhita ujya mu gikombe cy’Isi.

Bresil ariko kuko yarangije kubona itike iganisha mu gikombe cy’isi kandi kubera umubano muke uri hagati ya Bresil na Argentine,abakinnyi bashobora kutazivuna cyangwa hagakina nk’ikipe ya kabiri,ariko Neymar azirikanye Lionel Messi bagiranye ibihe byiza agatsinda ikipe ya Chili nk’uko yabikoze mu mukino ubanza,byazatuma Messi akina igikombe cye cy’Isi cya nyuma.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Iyumvire uko kwiyambika ubusa kwa Oda Paccy bigiye kongera kumuhuza na Lick Lick (+video)

Karekezi Olivier yahishuye iby’inkumi yaterese ikamutesha umutwe