in

Eddy Kenzo yamaganye icyemezo cya UNCC cyo guhagarika indirimbo za Gravity Omutujju na Lil Pazo

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abahanzi ba Uganda (UNMF), Eddy Kenzo, yamaganye icyemezo cy’Ikigo cy’Umurage n’Umuco muri Uganda (UNCC) cyo guhagarika indirimbo za Gravity Omutujju na Lil Pazo, avuga ko iki kigo kitagombaga gufata icyo cyemezo nta kugisha inama abo bahanzi babanje.

 

Mu kiganiro yagiranye na Sanyuka TV, Eddy Kenzo yagize ati: “UNCC nta bubasha ifite bwo guhagarika indirimbo za Gravity Omutujju na Lil Pazo. Bagombaga kubanza kuganira n’aba bahanzi mbere yo gufata umwanzuro.”

 

Iki cyemezo cya UNCC cyakurikiye itangazo ryavugaga ko indirimbo za Gravity Omutujju na Lil Pazo zifite amagambo adakwiriye umuco, bityo zikaba zarahagaritswe kuzajya zicurangwa ku maradiyo, televiziyo, ndetse no mu bitaramo. Muri uru rutonde rw’abahanzi bahagaritswe, harimo kandi Shakira Shakiraa na Gloria Bugie.

 

Iri hagarikwa ryateje impaka ndende mu ruganda rw’umuziki rwa Uganda, aho benshi basaba ko habaho umurongo ugaragara n’uburyo burambuye bwo kugenzura ibijyanye n’umuco n’uburenganzira bw’abahanzi.

 

Kenzo asanga UNCC yagombaga gushishoza no kubanza kuganira n’abahanzi kugira ngo hafatwe umwanzuro uhuye n’amahame y’ubutabera, aho gufata imyanzuro batagishije inama ababifitemo uruhare.

 

Abahanzi benshi ndetse n’abakunzi b’umuziki bakomeje kwibaza ku byemezo nk’ibi bifatwa hadashyizweho uburyo buhamye bwo gukemura amakimbirane ajyanye n’ibihangano n’umuco.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dr. Jose Chameleone amerewe yajyanwe mu bitaro igitaraganya

Guardiola avuga ko imikino ya City imaze kumugiraho ingaruka, ariko yizeye impinduka mu Derby