Perezida wa Kiyovu Sport Mvukiyehe Juvenal watangaje ko umupira w’amaguru kuwushoramo amafaranga Ari nko kujugunya amafaranga mu bwiherero bwo mu cyaro yavuze ko dumburi yavuze Ari ukubera Rayon Sports.
Uyu mugabo urimo kuyobora Kiyovu Sport mu gihe gito kiri imbere yatangaje ko Rayon Sports ayishyize muri Dumburi aheruka kuvuga mu minsi ishize.
Mu gikaniro yahaye itangazamakuru yagize Ati” Bari baratwigaruriye baratugize ibyo bashaka, ngirango mwarabibonye mu cyumweru gishize banyibukije ibintu by’umusaraba ariko hari ijambo nigeze kuvuga nubwo abantu babivuze uko bashaka, ubundi nkunda kuvuga ibintu bigaragara. Reka iriya dumburi nyisubiremo, iriya dumburi nashakaga kuyivugira kuri Rayon, ngirango tumaze kubadumbura bihagije baraduhambye rero natwe tubadumbuye hahandi navuze.”
Ibi uyu mugabo yabitangaje nyuma y’imikino ikipe ya Kiyovu Sport yatsinzemo ibitego 2-1 ikipe ya Rayon Sports.