Featured
Drake yongeye kuryamana n’undi mukobwa mushya nyuma y’igihe gito atandukanye n’undi
Mu ijoro ryacyeye umuhanzi Drake yagaragaye muri restaurant n’inshuti ze. Abenshi mu bari aho batekerezaga ko ryari ijoro n’inshuti ze (z’abagabo gusa). Mu itaha ryabo gusa byaje kugaragara ko batari bonyine kuko hagaragayemo inkumi bivugwa ko yari iri kumwe na Drake.
Mu cyumweru gishize yari ari gushinjwa umukobwa witwa Paloma Ford ariko zimwe mu nshuti za Drake zivugira ko Drake yaba yongeye kubyutsa imwe mu mico ye ya kera; akaba atari kubasha kumara n’umugore umwe igihe kirekire.
