Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, Dr. Jose Chameleone, yajyanywe mu bitaro nyuma yo kumara igihe ahanganye n’uburwayi. Ubuyobozi bwa Leone Island Music Empire bwemeje ko Chameleone arimo guhabwa ubuvuzi bwihariye kandi ko hari icyizere cyo gukira.
Mu itangazo ryabo, bashimiye abakunzi, abahanzi n’abamushyigikiye ku bw’inkunga, urukundo n’amasengesho bakomeje kumugaragariza muri ibi bihe bikomeye. Basabye ko ubuzima bwite bwa Chameleone n’umuryango we bwakomeza kubahwa.
Ubuyobozi bwahamagariye abakunzi gukomeza kumusengera no kumushyigikira. Hari icyizere ko azagaruka afite imbaraga nshya mu muziki, agasubira kubashimisha no kubaha ibihangano byiza nk’uko asanzwe abikora.