in

Dr Apôtre Paul Gitwaza yagejejwe mu nkiko n’abashumba bagenzi be bo muri Zion Temple nyuma yo kumweguza akanga kuvaho

Abashumba 6 bari mu bashinze itorero Zion Temple barasaba urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kwemeza ko Apôtre Paul Gitwaza atakiri umuvugizi waryo kuko bemeza ko bamwirukanye.

Abo ni ba Bishops Claude Djessa, Dieudonne Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kukimunu.

Mu kwezi kwa kabiri umwaka ushize ni bwo aba bashumba bamenyesheje Gitwaza ko akuwe ku mirimo. Ariko iki cyemezo cyabo kiza kuvuguruzwa n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, ruvuga ko kinyuranije n’amategeko .

Mu kirego batanze mu rukiko, basaba kandi urukiko gusesa iki cyemezo cya RGB gitambamira ikurwaho rya Paul Gitwaza kuko bavuga ko cyashingiye ku nyandiko bo bafata nk’impimbano.Ni urubanza rwabaye nta n’umwe mu baregwa uri mu rukiko. Abatanze ikirego nabo ntibagaragaye, Ababunganira mu mategeko ku mpande zombi bakaba ari bo bari bahanganye.

Ubwo bari bahawe ijambo, abunganira abaregwa bazamuye inzitizi basaba ko zikurwa mu nzira urubanza rukabona gukomeza.

Bavuze ko abashumba batandatu bari inyuma y’ikirego batabifite ububasha kuko umuryango ushingiye ku myemerere Authentic World Ministries /Zion Temple uyoborwa na Paul Gitwaza kandi akaba atari we watanze ikirego.

Bavuga ko abashumba bareze bari bakwiye kubikora mu izina ryabo kuko batayoboye umuryango kandi bakaba batari babiherewe uburenganzira na Paul Gitwaza bavuga ko ari we muyobozi wemewe.

Bavuze kandi ko abatanze ikirego batabanje gutakamba ari byo kwiyambaza urwego ruri hejuru y’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB nk’uko amategeko abiteganya.

Gusa abunganira abatanze ikirego bo bavuga ko RGB ari ikigo cyigenga kitagira urwego rukiri hejuru.

Ku ruhande rwabo, abunganira abatanze ikirego bavuga ko cyatanzwe mu izina rya Authentic World Ministries /Zion Temple kandi ko byakozwe n’ababifitiye ububasha nyuma yo kwirukana Paul Gitwaza wayoboraga umuryango ndetse akaba ari n’umwe mu bawushinze.

Bavuga ko kwirukana Gitwaza bari babifitiye ububasha kuko inama y’abashinze umuryango yemerewe gushyiraho ndetse no gusezerera umuvugizi w’umuryango ari na we muyobozi wawo.Gusa icyemezo aba bashumba bafashe mu kwezi kwa kabiri k’umwaka ushize cyaje guteshwa agaciro n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB ruvuga ko byakozwe binyuranyije n’amategeko.

Abatanze ikirego basaba urukiko gutesha agaciro iki cyemezo cya RGB na bo bavuga ko kinyuranyije n’amategeko kandi ko iki kigo cya Leta cyivanze mu miyoborere y’umuryango wigenga.

Abashumba batandatu bitandukanyije na Paul Gitwaza bavuga ko icyemezo cya RGB kimushyigikira kirimo inenge.

Bashinja RGB gushingira ku mategeko agenga umuryango yakozwe rwihishwa mu mwaka wa 2019 mu buryo bunyuranije n’amategeko abashinze umuryango bose batabizi .

Aha ni ho na Pastor Jean Bosco Kanyangoga azira mu kirego kuko ashinjwa gufatanya na Paul Gitwaza mu gushyira umukono ku mategeko y’umuryango abandi bawushinze batabizi.

Izi mpaka zigomba kubanza gukurwa mu nzira mbere y’uko urubanza nyirizina rutangira, icyemezo cy’urukiko kikaba gitegerejwe ku itariki ya 24 z’uku kwezi kwa 11.

Zion Temple ni rimwe mu matorero mashya ariko yahagurukanye imbaraga nyinshi cyane ndetse rikaba ribara abayoboke batari bake barigiyemo bavuye mu yandi madini amenyerewe.

Uretse mu Rwanda no mu Burundi, iri torero ryari ryaragabye amashami ahatari hake ku mugabane w’u Burayi na America .

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Musanze: Umugore yabyaye umwana ahita amukorera ibintu byababaza buri mu byeyi wese ubyumvise

N’Abakuru kwihangana byanze bararira! Mu muhango wo gusezera nyakwigendera Alain Nzeyimana umugore we avuze ubutwari bwe abaraho bose baraturika bararira -AMAFOTO