Dr. Rev Antoine Rutayisire ukunzwe kubera ukuntu yigisha neza ijambo ry’Imana, yavuze akaga yahuye nako ari gusezeranya abageni.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo habaye amasengesho yo gusabira igihugu aho yari yatumiwemo abakora itangazamakuru ndetse n’abahanzi muri rusange.
Muri aya masengesho, Rutayisire ni we wigishije ijambo ry’Imana aho abo yigishije bageze aho bamubaza ibibazo.
Ubwo bamubazaga ku bijyanye n’imyambarire, Rutayisire yatanze urugero rw’umugeni yasezeranyije bikaza kurangira ikanzu iguye.
Avuga ko ubwo bari imbere ku ruhimbi, ikanzu y’umugeni yaraguye maze Pastor ahita areba ku ruhande asaba umugeni ko ayizamura bakabona gukomeza umuhango wabo.