in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Doriane

Amazina

Doriane ni izina rihabwa umwana w’umukobwa, rifite inkomoko mu Kigereki ku izina ry’agace kitwa Doris rikaba risobanura ‘impano’ (gift)

Ako gace ko mu Bugereki kari gatuweho n’ubwoko bwitwa Dorians,bivugwa ko bari baragahawe nk’impano akaba ariyo mpamvu uhavukiye izina rye risobanura impano.

Bimwe mi biranga ba Doriane

Ni umuntu ubabarira vuba, wigenga, ugira umutima mwiza arizera kandi ajya aba inyangamugayo.

Aba ashaka kugera ku byiza mubyo akora byose ,aba ashaka kuba uw’imbere muri buri gikorwa arimo.

Iyo bitagenze neza cyangwa atsinzwe arababara kandi akagira umunabi.

Iyo akiri umwana aba akunda kwitemberera kandii ibyo bituma adakora neza mu ishuri.

Azi kunegurana mu cyayenge akakubwira ukuntu wakoze neza kandi wenda wangije ibitabarika.Ahorana inzozi z’ibyo yifuza kugeraho ariko ugasanga zidasohora.

Akunda umuziki , kuririmba ,ubusizi gusa usanga adasamara cyane nk’uko abandi bakunda ibyo babikora .

Mu rukundo,Doriane azi gutetesha,kandi ahitamo umuntu uzaba nk’umwami nawe akamubera umwamikazi.

Doriane akora uko ashoboye kose akiga umwuga uzatuma ahura n’abantu benshi, nko kumurika imideli, gushushanya,ubucamanza, ubuvuzi,itangazamakuru n’ibindi.

Inenge ya Doriane ni uko akunda gutegeka , aharanira inyungu ze bwite kandi kandi ntapfa kwisanisha n’ubuzima agezemo.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Donatien

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Fabien