Radhakant Bajpai
Uyu mugabo wo mu gihugu cy’Ubuhinde afite agahigo kadasanzwe ko kuba ari we muntu ufite ubwoya bw’amatwi burebure cyane nk’uko bigaragara mw’ifoto
Uyu musore we akaba yarashyizeho agahigo k’umuntu ufite ururimi rurerure cyane rugera kuri centimetero hafi 12.
Valery Smagliy
Uyu mugabo akaba yarahembwe kwandikwa mu mateka nk’umuntu ufite ingohe ndende kurusha abandi.
Xie Qiuping
Uyu mukobwa yahawe igihembo nk’umuntu watunze imisatsi miremire mu mateka y’ikiremwamuntu
Matthew McGrory
Uyu mugabo afitr agahigo k’umuntu watunze amano maremare kurusha abandi bose.
Abagore bo muri Myanmar
Aba bagore bo mu bwoko bwa Padaung bahawe agahig ko kugira amajosi maremare kw’Isi kubera hari ibintu bambara mw’ijosi bituma rikweduka.
Mehmet Ozyurek
Uyu mugabo wo mut gihugu cya Turkiya yahembewe kub ari we ufitr izuru rirerire mu mazuru yose yabaye kw’Isi
Svetlana Pankratova
Uyu mugore ni we watunze amaguru maremare cyangwa igihimba cyo hasikirekire mu biremwamuntu byose byabayeho.