in ,

Dore urutonde rw’abakinnyi bakuriye mu miryango ikennye kurusha abandi

Nubwo abakinnyi ba ruhago bahembwa agatubutse nyamara hari abava mu miryango iba ikennye cyane ku buryo no kubagurira inkweto zo gukinana byasabaga ababyeyi babo gukora cyane ku buryo budasanzwe.

10. Wayne Rooney

Uyu musore wabaye n’umukinnyi uhembwa amafaranga menshi muri Premier League nyamara nawe yakuriye mu muryango ukennye.GUsa muri ubwo bukene ntago yirirwaga azerera nk’abandi bana b’abakene bakuranye ahubwo yajyaga akunda kujya i Godison Park stade ya Everton nyuma aza no kuhakinira mbere yo kwerekeza i Old Trafford.

9. Frank Ribery

Uyu mugabo ukinira ikipe ya Bayern Munich yakuriye mu bukene butoroshye mu gihugu cy’Ubufaransa nyamara mu bana bavukanye,ababyeyi we ni we bahaye ubushobozi bakamugurira imyenda n’inkweto zo gukinana birangira bibahiriye kuko yaje gukina arabazamura.

8. Zlatan Ibrahimovich

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Suede yakuze akinira ruhago ku muhanda.Yaje no kwemera ko yabaye umujura akiri umwana yiba utuntu duciriritse.Nyuma aza kugira amahirwe ava mu bukene bw’iwabo yerekeza muri Ajax yo mu Buholandi nyuma aza kuvamo umukinnyi ukomeye.

7. Carlos Bacca

Bacca benshi bazi mw’ikipe ya Sevilla ejo bundi muri 2009 nibwo aretse akazi k’ubu convoyeri akinjira bya nyabwo mu mwuga wo gukina ruhago.Uyu musore wakuriye muri colombiya nyuma yaje gusekerwa no kuguma yizera aza gukinira ikipe ya Seville yahesheje Europa 2.

6. Alexis Sanchez

Uyu musore ukinira ikipe ya The Gunners yakuriye mu bukene bw’indengakamere aho papa we yamutaye ukiri umwana akajya rimwe na rimwe yoza imodoka ngo abone agafaranga akanakora acrobasi mu mihanda ngo abone ayo atahana.Yaje kwakirwa mw’ikipe ariko abura amafaranga yo kwiyandikisha kugeza igihe aza kuri match yatinze ikipe ye bayitsinze 1 agatsinda 8 we ku giti cye.

5. Angel Di Maria

UYu musore yakuze ararana na mushiki we kubera ubushobozi bw’iwabo.Ababyeyi be babuze amafaranga yo kumugurira inkweto zo gukinina akajya akinisha ibirenge ikipe ye iza kumugurisha kw’ikipe ikomeye imipira yo gukina 35,icyo gihe yari afite imyaka 4 gusa.

4. Luis Suarez

Suarez nawe yakuriye mu bukene bukabije i Montevideo aho yakinaga yambaye ibirenge nyamara aza kubonwa n’amakipe akomeye ariko kamere ye y’umujinya no kwivumbura bikamubuza amahirwe.Nibwo nyuma yaje guhura na Sofia Balbi uri umugore we n’uyu munsi akajya ashaka amafaranga ku mihanda yo kumushimisha aza no guca bugufi akina ruhago kubera uwo mukobwa.

3. Luca Modric

Modric wakuriye muri Croatia harimo intambara yaje no kuburiramo sekuru aho kwihisha nk’abandi we yanyuzagamo akajya gukina ruhago biza kumuhira aho yakinnye mu makipe akomeye.

2. Carlos Tevez

Tevez yakuriye mu ma bandit yiba akora n’andi manyanga ngo abeho kubera ubushobozi buke bwaranzwe n’iwabo.Yakuriye mu bukene budasanzwe aho kuri ubu ari we mukinnyi uhembwa amafaranga menshi akw’Isi yose kuva aho agiriye muri Shanghai Shenhua.

  1. Cristiano Ronaldo

Umukinnyi ufatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose yakuriye mu bukene budasanzwe.Nyina wari umutetsi habuze gato ngo akuremo inda ye nkuko yabyitangarije.Se wari umuzamu wa quartier yaje kwitaba Imana umwana we agitangira kumenyekana muri 2003.Yaje kwirukanwa kw’ishuli kubera gutera intebe umwarimu wamusuzuguye ari bwo yahise aha igihe cye cyose ruhago arara mu cyumba kimwe na nyina na bashiki be 2.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agashya: Isi yose yatangajwe n’igikorwa kidasanzwe Cristiano Ronaldo yaraye akoze

Chris Brown yongeye kurwana n’undi musore bapfa umukobwa (isomere)