Mu bintu bidakunze kugarukwaho cyane mu mukino wa ruhago,ni abakinnyi bafatanyije kugura indaya ahanini kubera amafaranga menshi baba bahembwa yatuma umwe yifasha kuyigurira ku giti cye.Nyamara hari abakinnyi byagiye bivugwaho akenshi bakaba ari n abakinnyi badakinana mw’ikipe imwe.
4. Dwight Yorke na Mark Bosnich
Mu mwaka wa 1998,umukinnyi wakinaga ikipe ya Manchester United Dwayne Yorke ari kumwe na nyezamu wafatiraga icyo gihe ikipe ya Aston Villa,bateranyije indaya 4 mu nzu ari 2 gusa,muri video bari bifashe icyo gihe yaje no kujya hanze bagaragaye bambaye ubusa buri buri bari gukina n’abo bakobwa uko ari 4 mu nzu yose.Ubwo Yorke yajyaga kujuganya cassette yari aho ayo mashusho umunyamakuru wari wabikurikiranye yahise ayikura mu kantu uyu musore yari yayijugunyemo nk’imyanda ahita ayishyira ku karubanda.
3. Ikipe y’igihugu ya Isiraheli
Mu mwaka wa 1999 ubwo ikipe ya Isiraheli (Israel) yatsindwaga ibitego 5-0 iri iwayo n’ikipe ya Denmark mu mikino yo gushaka itike yo kwitabira imikino ya Euro ya 2000,haje kuba iperereza ryanzura neza ko abakinnyi b’iyi kipe batumiye indaya mu byumba byabo ijoro ryabanjirije uyu mukino,bamwe banatana nazo mu gitondo.Hahise hirukanwa abakinnyi bagera muri 5.
2. Karim Benzema na Frank Ribery
Mu myiteguro y’igikombe cy’Isi cya 2010,babiri mu bakinnyi b’icyo gihe b’ikipe y’Ubufaransa,Karim Benzema na Frank Ribery bavuzweho kuryamana bombi n’indaya y’imyaka 16 yitwa Zahia,ibintu byaje kubaviramo ibibazo aho bakurikiranyweho icyaha cyo kuryamana n’umukobwa ukiri muto (mineur) ariko baza kugirwa abere muri 2014 kuko nta bimenyetso baryamanye nawe byagaragaye.
- Frank Lampard na Rio Ferdinand
Aba bagabo bombi bakinaga mu makipe yamaze igihe ahanganiye ibikombe bya shampiyona y’Ubwongereza ndetse na Champions League,mu mwaka wa 2000,bombi bajyanye mu biruhuko mu gihugu cya Cyprus (Chypre) ubwo bagaragaye mu mashusho bari kuryoshya n’abakobwa byaje kwemezwa neza ko bari indaya.Muri 2004,hashize imyaka 4 bibaye,imwe muri televiziyo zikomeye mu Bwongereza zaje gushyira hanze ayo mashusho.