in ,

Dore urutonde rw’abakinnyi ba ruhago badashobora gukoza inzoga mu kanwa kabo

5. Yaya Toure

Uyu mugabo benshi bazi ku myemerere ye ya cyisilamu yaje guhembwa inzoga iri mu bwoko bwa champagne nyuma yo kwitwara neza mu mukino arayanga abwira abanyamakuru ko atayemera kubera ari umusilamu

4. Frank Ribery

Uyu mugabo nawe akaba ari umusilamu waje guhinduka nyuma yo gushaka umugore w’umusilamu aho mu gihugu cy’ubudage iyo Bayern itwaye igikombe abakinnyi banywa inzoga bakanazimenanaho ariko we yababujije ko bazimumenaho.Nyuma yaje gushinga akantu gacuruza jus aho abantu batanywa inzoga bahurira bakaganira.

3. Javier Hernandez aka Chicharito

Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Mexique nawe azwi nka bamwe mu bakinnyi ba ruhago batakoza inzoga mu kanwa kuva kera akiri umusore aho umuryango we ushimangira ko ari umusore witwara neza.

2. Gareth Bale

Bale yakuze atanywa inzoga bitari ukubera ko ashaka kuguma kuri forme ahubwo kubera yanyweyeho rimwe akumva zirabishye.

1. Cristiano Ronaldo

CR7 impamvu atanywa inzoga nuko se umubyar yaje gupfa muri 2003 nyuma yo kumara igihe anywa inzoga nyinshi cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwahoze ari umukunzi wa T.I yatangaje abatuye isi bose kubera ifoto imwe (yirebe hano)

Umva ikintu umuhanzi Usher arimo gushinjwa gishobora kumumaraho abafana