Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza,Gareth Southgate nawe yahamagaye abakinnyi 26 azakoresha mu gikombe cy’isi kibura iminsi 10.
Harry Kane niwe uzaba ari kapiteni w’abakinnyi ba Southgate bashaka gutwara igikombe cy’isi ku nshuro ya kabiri nyuma ya 1966.
Guhamagarwa kwa James Maddison nicyo kintu kinini kiri kuvugwa kuko yirengagijwe kenshi n’umutoza Southgate ariko nyuma y’uko afashije Leicester kuva ku mwanya wa nyuma muri Premier League yahawe amahirwe.
Ubwongereza buri mu itsinda B hamwe na Iran bazabanza gukina kuwa 21 Ugushyingo,hanyuma bakurikizeho Wales kuwa 25 Ugushyingo hanyuma basoreze kuri USA kuwa 29 Ugushyingo 2022.
Abakinnyi basigaye bahabwaga amahirwe ni kapiteni wa Southampton,James Ward-Prowse,Ivan Toney wa Brentford,Marc Guehi wa Crystal Palace,Fikayo Tomori wa AC Milan,Tammy Abraham wa Roma na Jarrod Bowen wa West Ham.
Abakinnyi Southgate yahamagaye harimo:
Abanyezamu: Jordan Pickford, Nick Pope, Aaron Ramsdale
Ba myugariro: Trent Alexander-Arnold, Conor Coady, Eric Dier, Harry Maguire, Luke Shaw, John Stones, Kieran Trippier, Kyle Walker, Ben White
Abo hagati: Jude Bellingham, Conor Gallagher, Jordan Henderson
Abataha izamu: Phil Foden, Jack Grealish, Harry Kane, James Maddison, Marcus Rashford, Bukayo Saka, Raheem Sterling, Callum Wilson.
Nyuma yo gutangaza ikipe yahisemo, Southgate yagize ati: “Twishimiye iyi kipe. Turatekereza ko muri yo harimo impano nyinshi.
“Ariko ikipe igomba guhuriza hamwe. Tugomba kumenyera neza kurusha abandi bose mu gihe kiri imbere.”