Muri iyi minsi ijambo “smartphone†ni ijambo rizwi n’abantu benshi cyane bakoresha telefone ngendanwa, aho usanga benshi bakoresha ibya interineti kuri telefone zabo ari bwo bwoko bwa telefone bakoresha.
Smartphone ni telefone ngendanwa ifite ubushobozi bwo gukora byinshi mu bikorwa mudasobwa ikora, akenshi ifite ekara ikorwamo (touchscreen) igira porogarame yayo kandi igakoresha n’izindi ukuye kuri interineti.Â
Izi “smartphone†benshi bazikoresha bamaze kubona ikibazo zigira ari cyo kutabika umuriro igihe gihagije. Usanga izi smartphone zitarenza umunsi umwe ifite umuriro uhagije mu gihe uri kuyikoresha kandi nyamara kera washoboraga kumara hagati y’iminsi ine n’icyumweru utaracomeka ku muri telefone ngendanwa yawe.
Ariko impamvu ituma izi smartphone zikoresha umuriro mwinshi nuko zikora akazi kenshi nkako mudasobwa ikora, niyo mpamvu uzasanga abazitunze akenshi bagura “Power Bank“, tugenekereje mu kinyarwanda ni nka banki y’umuriro cyangwa ububiko bw’umuriro, iyi Power Bank igufasha kuba wacomeka telefone yawe mu gihe uri mu rugendo cyangwa aho waba uri hose bitakugoye.
Twabakoreye urutonde rwa power bank eshanu zibika umuriro kurusha izindi muri uyu mwaka wa 2016
5. PNY BE-740
Iyi Power Bank PNY BE-740 iteye neza kandi isa neza, ifite 10400 mAH. Kandi ni nto yakwirwa mu mufuka, ifite agatara imbere kakwereka aho umuriro ugeze.
4. Hako Pb200
Hako ni uruganda ruzwiho gukora ama power bank akomeye. Ifite 20000 mAH.Akarusho kayo nuko wacomekaho smartphone eshatu icyarimwe.
3. Anker PowerCore
Iyi power bank ni nziza kuko ifite 20100 mAH. Akarusho iyi yo ifite nuko wacomekaho smartphone hagati ya zirindwi n’umunani, gusa ifite ahantu habiri ho gucomekwaho bivuze ngo wacomeka ebyiri icyarimwe.
2. MI Power bank
Iyi power bank nayo ni nziza cyane nubwo iri munsi y’izindi ifite 16000 mAH. Ikaba ikorwa n’uruganda ruzwi cyane mu gukora ama smartphone rwitwa Xiaomi.
1. Corseca DMB2056
Iyi power bank niyo iza ku mwanya wa mbere kuko ifite 20000 mAH kandi wayicomekaho smartphone umunani icyarimwe, ikindi ni uburyo ukoze n’ukuntu isa hariho agatara kakwereka aho umuriro ugeze.
Iyi nkuru tukaba tuyikesha ikinyamakuru rwandait.rw