Nyuma yuko ikipe ya Mancheseter United yongeye gukora mu ikipe ya Chelsea ikavanamo undi mukinnyi ukomeye, nyuma ya Juan Mata kurubu wakurikiwe na Nemanja Matic, kurubu amakuru yatahuwe n’ikinyamakuru London Times aravuga ko Matic yaragiye gukurikirwa nundi mukinnyi ukomeye gusa umutoza wa Chelsea akabyitambikamo ndetse bikanamuviramo gushwana n’aba agent b’uwo mukinnyi.
London Times niyo yatahuye ko ibiganiro hagati y’ubuyobozi bwa Chelsea ndetse n’abahagarariye Willian Borges da Silva byari bigeze kure ndetse byenda kurangira kugirango uyu mukinnyi abe yakwerekeza mu ikipe ya Manchester United nawe gusa umutoza Antonio Conte akaba yahise abyitambikamo abwira ubuyobozi bwa Chelsea ko nihagira undi mukinnyi ukomeye bemerera gusohoka muri iyi kipe nawe azasesa amasezerano kuko yanagarutse ku kibazo cyuko abakinnyi baguze bataragira imyumvire ku mikinishirize ye bityo akaba abona biri kumugora kugirango babage kumva imyumvire n’imitoreze by’uyu mutaliyani.
Nkuko iki kinyamakuru gikomeza kibitangaza kandi nuko uyu mutoza yahereyeho asaba ubuyobozi bw’ikipe ya Chelsea kwihutisha kugura umukinnyi Danny Drinkwater wa Leicester ndetse na Virgil van Dijk wa Southampton kugirango nabo baze kunganira bagenzi babo.