in ,

Dore umukobwa Trump yemera ko ariwe mwiza ku isi

Donald Trump uheruka gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko Ana Ivanovic, umugore wa Bastian Schweinsteiger ukinira Manchester United yo mu Bwongereza ariwe mugore uhiga abandi mu buranga ku Isi.

Nk’uko ikinyamakuru Goal.Com cyabitangaje, mu 2013 ubwo umuherwe Donald Trump yasuraga Serbia, yatangaje ko Ana Ivanovic wabaye ikirangirire mu mukino wa Tennis ariwe mugore mwiza kuruta abandi bose mu buranga ku Isi.

Ana Ivanovic wigeze kuba nimero ya mbere mu mukino wa Tennis ndetse agatwara irushanwa rya French Open, afite abafana benshi ku Isi biganjemo ab’igitsina gabo kubera ubwiza bwe bubakurura, ariko kuri Trump we uyu mugore yamubereye ikizungerezi.

Ubwo yagiriraga urugendo muri Serbia, igihugu cy’amavuko cya Ana Ivanovic, mu biganiro bigamije guteza imbere ishoramari, Trump yagiranye na Ivica Dacic wari Visi Perezida w’Igihugu, ngo akimara kubona uyu mukinnyi yatwawe n’amarangamutima bituma amara igihe yivugira ku bwiza bwa Ana nk’uko uyu muyobozi yabitangaje.

Dacic, kuri ubu wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, yagize ati “Mu minota 15 yivugiraga kuri Ana Ivanovic n’uburyo ariwe mukinnyi wa Tennis ndetse n’umugore mwiza kurusha abandi ku Isi.”

Dacic abajijwe impamvu Trump yibandaga cyane ku bwiza bwa Ana mu biganiro bagiranye, yagize ati “Ana arabikwiye, yari yatwawe n’ubwiza bwe.”

Uyu mugore w’imyaka 29 umwaka ushize washakanye n’Umudage ukinira Manchester United, Bastian Schweinsteiger yahuye na Trump mu 2014 baranifotoranya, ifoto yabo ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Donald Trump yatorewe kuba Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa Gatatu w’iki Cyumweru tariki 9 Ugushyingo 2016 ahigitse Hillary Clinton bari bahanganye.

Bastian Schweinsteiger ukinira Manchester United n’umugore we, Ana Ivanovic

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hejuru by Green P

Umugore wa Donald Trump yandagajwe byuzuye hashyirwa hanze amafoto ye yose y’urukozasoni