in ,

Dore umukinnyi uzagurwa na Manchester United akaba ari nawe wanyuma muri iyi mpeshyi

Mourinho

Ikipe ya Manchester United ni imwe mu makipe amaze kwibikaho abakinnyi bakomeye kandi yari ikeneye,nyuma yo gutwara igikombe cya Europa League cyayihaye amahirwe yo kuzakina imikino ihuza amakipe yabaye ayambere iwayo. Ni kubwizo mpamvu rero umutoza Jose Mourinho yihutiye kugura abakinnyi bazamufasha guhangana kuruhando rw’amahanga barangajwe imbere na Romelu Lukaku na Victor Lindelöf bose hamwe bahagaze Miliyoni 120 z’amayero, gusa nkuko uyu mugabo yabitanagrije Televiziyo ya Manchester United ntaranyurwa kuko yifuza undi mukinnyi umwe gus kugirango ibyo ashaka kuzakora azabigereho.Image result for mourinho in press conference

Mu mpapuro zuyu munya Portugali nkuko tubikesha ikinyamakuru maxifoot, biravugwako harimo abakinnyi batatu yifuza ko byibura habonetse mo umwe muribo yaba anyuzwe ariko bose babaguze byamushimisha. Muri abo bakinnyi ubarangaje imbere ni Nemanja Matic ukinira ikipe ya Chelsea, Eric Dier ukinira Totthenham Hotspurs ndetse na Ivan Perisic ukinira ikipe ya Inter Milan. Uyu mugabo ahamya adashidikanya ko umwe muri aba bakinnyi agomba kumusanga i Old Trafford.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto igaragaza umukinnyi ukomeye wa CHELSEA asomana byimbitse n’umugore umurusha imyaka 9 yavugishije abantu batari bake

Irebere ifoto Cristiano Ronaldo yashyize hanze yavugishije abantu benshi cyane