in ,

Dore uko Umwalimu akwiye kwita kubana bavuye mu biruhuko akigarurira imitima yabo

Dore ibyo umurezi (mwalimu) akwiye gukora mu gihe umwana amugeze imbere aje gutangira igihembwe gishya

Mwarimu ni we muntu wubahwa cyane n’umunyeshuri yigisha, cyangwa umubonye. Niba uri mwarimu igihembwe cyararangiye ujya mu biruhuko ariko nanone ugiye gusubirayo wongere uhure n’abana, mwishimane, mukine ndetse ubafashe no kuzacyura ubumenyi nk’umurezi.

Ikintu cya mbere usabwa gukora nk’umubyeyi (Umurezi), ni ukubaha ikaze.

Umwana naza ku ishuri azazana ubwuzu bwinshi, azaba agukumbuye nka mwarimu we, azaba ashaka ko mukina.

Abana bereke aho bazajya bicara.

Niba uri mwarimu abana bakaba bakugeze imbere, shaka uburyo bwo kubicaza neza kandi ntawe ubangamiwe cyangwa ngo abangamire mugenzi we. Hari ubwo abana bagera ku ishuri bakabura aho bicara cyangwa ntiberekwe ishuri bazajya bigiramo, muri bo bakiyumvisha ko batigeze bakirwa rwose.

Uyu mwana uturukanye mu rugo ubwuzu bwinshi aje kugutura, mwakirane ibakwe umwereke ishuri ubundi mugare buri umwe umwe.

Babwire ibyo bagomba kujya bakora n’ibyo bagomba kwitwararikamo.

Fata umwanya uganire n’abo banyeshuri, mufatanye gushyira amabwiriza ndetse n’amategeko agenga imyigire yabo. Babwire ko hari ibyo umwana atagomba gukora. Urugero; Gusohoka uko biboneye, kurira mu ishuri n’ibindi.

Ibyo bizagufasha kubana neza b’abanyeshuri.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ni uburyo bwiza bwo kwiyahura, ingaruka mbi zo kwicara no kuryama

Harmonize yateguje indirimbo yakoranye na Element