in

Dore uko byagenze kugira ngo Radiyo na Tereviziyo zicurangire rimwe indirimbo za Yvan Buravan

Amwe mu maradio na televiziyo zikorera mu Rwanda, zacurangiye rimwe indirimbo za Yvan Buravan witabye Imana mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Umuhanzi Burabyo Yvan benshi bamenye nka Yvan Buravan, yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022.

Amakuru y’urupfu rwe akigera hanze, bamwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter basabye ko uyu muhanzi yahabwa icyubahiro binyuze mu maradiyi na Tereviziyo zikorera mu Rwanda, aho bari kucyimuha bacuranga indirimbo ze icyarimwe.

Nkuko bari babisabwe, saa sita zageze nuko maze amaradiyi na Tereviziyo bitangira gucuranga zimwe mu ndirimbo z’iyu muhanzi mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Yvan Buravan yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022 azize kanseri y’urwagashya yari amaze igihe ahanganye nayo.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Haruna Niyonzima na Jacques Tuyisenge mu bakinnyi umutoza w’ikipe y’igihugu yahamagaye

Umuhoza Pascaline witabiriye Miss Rwanda yashyize hanze bumwe mu butumwa bwa nyuma yagiranye na Buravan