in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Dore uko bigendekeye umwana muto washinjwaga guhagarika imbuga nkoranyambaga za Facebook, Instagram, na WhatsApp.

Kuwa 04 Ukwakira 2021 urubuga rwa Facebook ndetse nizindi mbuga ziyishamikiyeho arizo WhatsApp, Messenger na Instagram byavuye ku murongo mu gihe cyamasaha atandatu yose .Izo mbuga ubwo zasubiraga ku murongo, umuyobozi wa Facebook, bwana Mark Zuckerberg yagaragaye asaba imbabazi z’ibyabaye ariko ntiyasobanuye icyateye iki kibazo muri izi mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’ibi ibinyamakuru bitandukanye byatangiye kwandika ko kuzima ku izi mbuga kwatewe n’umwana muto w’imyaka 13 witwa Sun Jisu ukomoka mu Bushinwa ,winjiriye izi mbuga akazikuraho gusa kuri ubu biravugwa ko uyu mwana arengana.

Izina rya Sun Jisu rikaba ryari mu mazina yashakishijwe kuri internet, benshi bashaka kumenya uwari we, nyuma baza gusanga ari umwana muto, ibintu byatumye benshi bamagana aya makuru ndetse ibinyamakuru bitandukanye byanditse ko ibi ari ibihuha.

Amakuru avuga ko uyu mwana atari we wabikoze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyabaye ku musore wateye inda umwangavu bikarangira yitabye Imana.

Amarozi ararikoze: Ibya wa mugabo ukubitwa nk’uruhinja bigiye hanze(Video)