in

Amarozi ararikoze: Ibya wa mugabo ukubitwa nk’uruhinja bigiye hanze(Video)

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umugabo witwa Jean Claude uzwi nka Camarade wagaragaye akubitwa n’umugore we witwa Delphine ,nk’ukubita umwana w’uruhinja.Abantu benshi babonye aya mashusho bababajwe cyane n’ibyo uyu mugore yakoreraga umugabo we bavuga ko ari uyu mugore amuhohotera.Kuri ubu uyu Jean Claude yavuze ko umugore we yamuroze kuburyo amukoresha icyo ashaka.

Uyu mugabo avuga ko yabanaga n’umugore we mu buryo butemewe n’amategeko, kuko yari afite undi mugabo basezeranye.Ibi bikaba byaratumaga amuhoza ku nkeke.Uyu mugabo yavuze ko kugirango amuroge yamutumiye iwe amuha ibiryo n’icyayi maze amaze kubirya yumva ubuzima bwe burahindutse, ngo yaje kujya kwivuriza muri Tanzania, kuko ngo yahoraga asinzirira aho yicaye kubera amarozi.Camarade asobanura ko yabanye nuyu mugore kuva muri 2012 ,aho babaga bacumbitse nyuma baza kugira inzu zabo ndetse baranakodesha, ariko ngo ntibigeze babana  neza kuko ngo hari ubwo yamurazaga hanze agahora amutoteza.

Avuga ko tariki 09 Ukwakira 2021 aribwo yamuteze avuye gutembera aramukubita amuciraho imyenda,ari nabwo byahise bijya hanze ibyabo nyuma yuwafashe amashusho akayashyira ku mbuga za interneti.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore uko bigendekeye umwana muto washinjwaga guhagarika imbuga nkoranyambaga za Facebook, Instagram, na WhatsApp.

Umukinnyi ukomeye Lucas Hernandez agiye gufungwa