Mu Rwanda umuziki watangiye kera cyane kugeza ubu umuziki umaze kugera kuyindi  ntera tunamenyeko uko umuziki w’abanyarwanda waruri mbere ubu siko umeze yaba imiririmbire ndetse n’ubutumwa butangwa mu ndirimbo tubona bitandukanye cyane n’imiririmbire y’ubu.
Mu Rwanda ubuvanganzo bwatangiye kera ariko indirimbo zo gufata amajwi ibyo twakwita mu ndimi za mahanga recording zatagiye mu mwaka wi 1945 kugeza ubu, ariko hagenda hagaragara itandukaniro mu binjyanye n’imikorere, amikoro ndetse n’udushya mu mikorere
Mu Rwanda mu myaka makumyabiri (20) ishize hariho abahanzi bazi icyo bita guhanga ndetse banavunika cyane kurusha abahanzi tuzi ubu, ndetse bakanakora cyane birenze bahanzi bubu, ikindi bimaze kugaragara ko umuziki w’iki gihe uzirana n’amafaranga
Yewe dore ko iyo ufite amafaranga indirimbo iba nziza ntibigisaba kuba ufite impano y’ikirenga. Urugero twabaha abahanzi bakera batari bazi gucuranga ni bande?  Byarabagora cyane ariko ubu mu bahanzi dufite ubu ubwawe wakwiha urugero rutakugoye ugendeye mu kureba abahanzi bazi gucuranga icyuma wenda kimwe cya muzika
Dore ingaruka z’amafaranga muri muzika
Amafaranga mu buhanzi nyarwanda agira ingaruka nyinshi bigatuma abakizamuka bibagiraho ingaruka kandi amafaranga agira ingaruka ku bahanzi ndetse no ku baterankunda batera inkunga ubuhanzi nyarwanda yaba abategura ibitaramo ndetse n’abategura ibihembo harimo (salax awards na primus guma guma super star)
Turebe ingaruka ku bahanzi
Umuhanzi nyarwanda utarafata ku mafaranga aba akunda abafana be cyane ndetse aranabitagira urugero twabaha (IBISUMIZI na nyirabyo) uramwandikira kumbuga nkoranyambaga akagusubiza wamusaba guhura nawe bikamushimisha, nyuma iyo ingoma zihinduye imirishyo umuhanzi agakora ku mafaranga nibwo usaga adashobora gusuza umukunzi we bagakoresha imvugo igira iti “ni ukwiteza abantu “ bityo bigatuma abantu binubira uko abahanzi bitwara nyuma yo kugera kuntego yabo y’amafaranga
Ikindi abahanzi bamaze kubona amafaranga basa nkabaretse guhanga nkuko bari basanzwe babikora turaza kubaha igero zigaragara kandi namwe mwibonera mu buzima bwanyu bwa buri munsi.
RIDER MAN ni umuhanzi ufite abakunzi benshi bitagira ingano kandi wagize ibihe bye byo kwita kubafana be ariko ubu usanga umuziki asa nkaho yawugize umurimo wa kabiri ,bityo abantu bakibaza niba nyuma ya Primus Guma Guma super star yaba yararetse umwuga we ikindi abafana be bakomozaho babona ko ntacyo agikeneye kubafana yageze aho ashaka
DIPLOMATE we ni umuhanzi wagize injyana ye ya hip hop itandukanye n’abandi mu rwanda bituma agira abakunzi benshi ndetse agera kuntera nziza ariko nawe yaje kubona ko ahagurikije abanyarwanda ndetse yongera abakunzi be maze asa nkaho aretse muzika mu buryo butunguranye bituma abantu bibaza impamvu ituma abahanzi bakomeza gusa nkaho batera umugongo impano zabo nyuma yo kubona amafaranga.
Ibi bikagaruka k’urutonde rwabenshi tutakwirirwa tuvugaho basa nkaho nabo bahagaritse muzika (ntibagikora cyane nkuko byahoze) bakawutera umugongo harimo MISS CHANELLE,MISS JOJO,PAF-G,NEG G the General ,Nasson ,Jay polly ,FIRE MAN ndetse n’abandi benshi batandukanye kugeza ubu batuma abantu bibaza ejo hazaza ha muzika nyarwanda bikabayobera.
Comment: wangu rider wanditse iyi nkuru nk umu nyamakuru ariko rider man arakora ndetse birenze ntago ari we wakagize heading kurusha jay polly kbsa kuko mvuze indirimbo amena ya rider man ntiwansubiza iya jay polly byazanye so sukura research yawe