in

Dore uko abavandimwe batatu bisanze barongowe n’umugabo umwe

Gervais Mwandalirwa Cibumbiro uyu niwe mugabo washatse abagore batatu bavuka ku babyeyi bamwe Mu Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mugabo musaza wavutse 1940 kuri ubu ufite imyaka hafi 83 ubwo afrimax yamusuraga yavuze ko ibi byabaye mu buryo nawe atari yiteze.

Mu muco wabo ibi biremewe gusa we avuga ko ibi byatewe n’imirimo myinshi yagendaga atangiza akabura abayitaho niko gushaka aba bagore umwe kuri umwe abagabanya uko bazajya bakora imwe mu mirimo yinjiriza urugo rwabo.

Umugore mukuru Ntakwinja yatangaje ko uyu mugabo we yashatse gushaka anandi bagore ariko uyu Ntakwinja yavuze ko ariwe wamurangiye barumuna be.

Kuri ubu uyu muryango bose hamwe babyaranye abana 24 abakobwa 12 n’abahungu 12 kuri ubu imfura yabo ifite imyaka igera kuri 57 uyu musaza ufite abamukomokaho n’abuzukuru bagera 134 bimugira umuntu wa mbere ufite umuryango mu gari muri mu gace babariwamo kitwa Gasiru.

Uyu mugabo yatangaje ko kuri ubu aba bagore be abaha urukundo rungana kandi ko buri kimwe kigiye gukorwa mu muryango kibanza kuganirwaho n’aba bagore bavukana bose uko ari 3.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto: Ihere ijisho umusore uri gutuma inkumi zivugishwa uvukana na Alliah Cool

Breaking news: Mu bwongereza umutoza Steven Gerrard amaze kwirukanwa