Ikirunga cya Nyiragongo ni kimwe mu birunga bitanu byonyine ku Isi bifite ibiyaga by’amazuku (Lava Lake), gituruka ku bibuye byashonze byo mu nda y’Isi, kuri ubu iki kirunga cyongeye kugaragaraho ikiyaga cyumuriro.
Nyiragongo iheruka kuruka ku wa 22-23 Gicurasi 2021, impuguke zimaze gutangaza ko iki kirunga cyongeye kugaragazaho ikiyaga cy’amazuku nyuma y’amezi make kirutse kigahitana abantu 32.
Nyuma yo kuruka, ikiyaga cy’amazuku cyari kimenyerewe hejuru y’ikirunga cyarashwanyutse, ku buryo abantu bibazaga niba kitazongera kubaho.
Kuri iyi nshuro impuguke zivuga ko kitagiye kongera kuruka, ahubwo ko ari ikimenyetso cy’uko cyaruhutse cyangwa se cyahumetse nyuma yo kuruka.
Umuyobozi w’ikigo Observatoire Volcanique de Goma Celestin Kasereka Mahinda, yabwiye AFP ko mu munwa w’iki kirunga hongeye kugaragaramo amazuku (ibikoma bitukura byaremyemo ikiyaga).
Yakomeje ati “Ntabwo ari igikorwa kigaragaza ko ikirunga kigiye kongera kuruka, ahubwo ni igikorwa gituma ikirunga gihumeka.”
“Ni ikimenyetso gisanzwe. Kugaragara kw’iki kiyaga cy’amazuku ku munwa w’ikirunga bizagabanya imitingito ituruka ku kirunga mu bice bya Goma.”
Uyu muyobozi avuga ko kuba Nyiragongo yongeye kugaragaza ibi ari ikimenyetso cyiza kuri cyo ndetse n’abagikurikiran byahafi.
Mahinda yakomeje ati “Uyu munsi Nyiragongo yabonye uburyo bwo guhumeka, bikaba ari ikimenyetso cyiza.”
“Ubwoba bwari gukomeza kubaho iyo umunwa w’ikirunga ukomeza kwifunga