Dore impanvu nyamukuru ituma abagabo bamwe banga abagore.
Ni kenshi cyane uzabona abagabo banga abagore muri sosiyete ndetse bakabigaragariza no kumbuga nkoranya mbaga zabo, yaba mu bitekerezo batanga, video cyangwa amajwi basangiza.
Rero izi ni zimwe mu mpamvu bamwe mu bagabo banga abagore.
1.Hari ubwo umugabo aba ari umukene agahora atekereza ko abagore bose bakunda amafaranga bigatuma abikuramo kuko atayagira.
2.Hari ubwo umugabo aba yarababajwe cyane mu rukundo, akabeshya, agacibwa inyuma, bigatuma agirango niko abagore bose bamera.
3. Hari akanu abagore n’abakobwa benshi bagira ko kwikunda ndetse bakumva akantu kose keza aribo kajyaho, ibyo bigatuma abagabo batababona neza.
4.Nanone hari ubwo usanga muri sosiyete babanyemo, abagore baba bashaka kuvunisha abagabo cyane, urugero nko mu kazi umugore aba akora akwepakwepa bigatuma umugabo bakorana avunika cyane.
5.Kandi hari ubwo usanga abagore barutishwa abagabo inshuro nyinshi cyane , urugero: ntamishinga ibajo ifasha abagabo gusa ariko iyabagore ari akayabo, ndetse n’ibafasha bose usanga yibanda ku bagore, ibyo nabyo bigatuma bamwe banga abandi.