Umuraperi Fireman wari umaze iminsi igera kuri makumyabiri afungiwe kwa Kabuga ashinjwa gucuruza ibiyobyabwenge yamaze kurekurwa ngo kubera ko basanze ari umwere.
Mu ntangiriro za Kamena 2018 nibwo Fireman yatawe muri yombi na polisi akekwaho gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge, ajyanwa mu kigo ngorora muco (Transit Center) iri i Gikondo bakunze kwita kwa Kabuga.
Nyuma yo kurekurwa ariko Fireman yatubwiye ko kwa Kabuga yari akurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge, ariko akavuga ko ngo byari akagambane kuko bavugaga ko abicuruza abivanye i Kampala muri Uganda, bamusanze aho atuye maze baramufata .Nyuma yo kumukoraho iperereza bamurekuye.
Mu Kiganiro gito yagiranye n’ikinyamakuru kimwe cya hano mu rwanda yagize ati :”Barangambaniye batunga agatoki kuri Fireman baraza baramfata banjyana muri Gereza banshinja gucuruza ibiyobyabwenge bavuga ko mbivana Kampala nkabyinjiza mu Rwanda.”
Amakuru y’itabwa muri yombi rya Fireman ntabwo yigeze amenyekana, ngo uyu muraperi yarazi ko byoroshye kuko yumvaga baramubaza akitahira yewe ngo ntibimare n’umunsi umwe ariko yatunguwe no kubona iminsi 20 yihiritse afunzwe.
Si ubwa mbere abahanzi babaraperi bavuzweho gukoresha cyangwa gucuruza ibiyobyabwemge kuko no mu minsi ishize P Fla yari yarafunzwe azira ibyaha nk’ibi, P Fla yamaze umwaka wose ari muri gereza.
Iyo ahamwa n’icyaha, Fireman yari guhanwa n’ingingo ya 594 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
Uwimana Francis ukunda kwiyita Fireman ,Godson, Musirikare n’andi menshi mu muziki ni umwe mu baraperi bahoze bagize itsinda rya Tuff Gang , ubuzima yakuriyemo nibwo bwabaye isoko y’inganzo ye mu muziki.